Yanditswe May, 25 2020 08:50 AM | 28,807 Views
Perezida Kagame yifurije Abayisilamu umunsi mwiza wa Eid Al-Fitr
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yifurije umunsi mwiza wa Eid Al-Fitr Abayisilamu bo mu Rwanda n’abo hirya no hino ku isi,umunsi wihizihijwe mu gihe isi yose yugarijwe n’icyorezo cya COVID-19
Igisibo gitagatifu cya Ramathan cyasanze u Rwanda rwarashyizeho ingamba zikomeye zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya covid-19 cyugarije isi. Iminsi 30 yahariwe iki gisibo, kimwe mu nkingi 5 Idini ya Islamu yubakiyeho,isojwe amakoraniro atemewe.
Byari bimenyerewe ko isengesho ryo ku munsi mukuru wa Eid al Fitri ribera kuri Stade ya Kigali ari ko iry’uyu mwaka ryabereye kuri Radiyo na Telebiviziyo by’igihugu mu gihe abandi barikoreye mu ngo zabo.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yageneye ubutumwa Abayisilamu.
“Eid Mubarak ku bavandimwe na bashiki bacu bo mu Rwanda no hirya no hino ku isi. Mwese ndabifuriza umunsi wa Eid Al –Fitr wuje umugisha n’ituze.”
Mufti w’u Rwanda Sheikh Hitimana Salim yavuze ko igisibo cya Ramadhan ari isoko y’impamba n’imbaraga mu myemerere ya Kiyisilamu.
Yagize ati “Tugomba kumenya ko igisibo ari ingando n'amahugurwa yo kurushaho kwitoza kubaha Imana, bityo ntituzabe nkababandi batahiye gusa kwiyiriza inzara kuko baba bakoreye ubusa, ahubwo iki gisibo tumazemo iminsi 30, tugomba kukivanamo impamba n'amasomo bidufasha guhinduka tukarushaho kuba beza mukubaha Imana twirinda ibyaha yazirirje, iyo niyo ntego igamijwe mugusiba.”
Abayislam na bo, bakaba biteguye gushyira mubikorwa ibyo basabwa n'ubuyobozi, bakongeraho ko ibihe bidasanzwe byo kwirinda Covid-19, na byo byababereye undi mwitozo.
Sheikh Murangwa Djamilu utuye i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali yagize ati “Tugomba kuba mu bihe byose ibisanzwe n'ibidasanzwe, twakoze amasengesho mu ngo zacu, amabwiriza turayubahiriza, turakeka ko Imana yakiriye amasengesho yacu, uwo Imana yahaye ubushobozi agasenga akiyiriza umunsi wose kugira ngo amanye uko inzara iryana kuko hari abandi batajya babona ifunguro, izi ngando icyo dusabwa ni ukuzishyira mu bikorwa.”
Na ho Hadjat BAGIRINKA Maymuna, Umuyisilamukazi utuye i Nyamirambo ati “Uburyo twabyigishijwe nta gutoranya ngo tuvuge ngo uyu ni umuyislamu, uyu si we, abantu bose twe tubibonamo kimwe. No muri iki gisibo n'abandi bose barafashijwe.”
Mufti w’u Rwanda Sheikh Hitimana Salim yakomje no kucyorezo cya Covid-19 cyugarije isi avuga ko ingamba zo kukirinda zashyizweho zisanzwe zinemewe n’igitabo gitagatifu cya Coran.
Ati “Uretse masengesho yo kwiragiza Imana,mu gisibo gitagatifu cya Ramadhan abayisilamu bo mu Rwanda bitaye no kubikorwa by’ubugiraneza byo gufasha abatishoboye, ibikorwa bifite agaciro ka miliyoni zirenga 100 z’amanyarwanda. Ku munsi wo gusoza igisibo nyirizina hari bamwe mu bayisilamu bageneye amafunguro abayakeneye mu rwego rwo kubagaragariza urukundo.
Faradji NIYITEGEKA
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru