AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Perezida Kagame yitabiriye inama ku ikoranabuhanga n'itumanaho muri Qatar

Yanditswe Oct, 29 2019 12:13 PM | 8,905 Views



Perezida wa Repubulika, Paul Kagame Kuri uyu wa Kabiri, mu murwa Mukuru wa Qatar, Doha,  yitabiriye itangizwa ry’inama ku ikoranabuhanga n’itumanaho. Iyi nama yo ku rwego rwo hejuru mu gihugu cya Qatar ikomatanyije n’imurikagurisha ry’ibikorwa by’ifashisha ikoranabuhanga rigezweho mu gukemura ibibazo bitandukanye hanozwa serivisi ku batuye isi.

Umuhango wo gutangiza iyi nama witabiriwe n’abayobozi banyuranye barangajwe imbere na Emir w’iki gihugu cyo mu burasirazuba bwo hagati, Sheikh Tamim bin Hamad Al-Thani wari kumwe na Perezida, Paul Kagame.

Iyi nama ihuza abamurika ibikorwa by’ikoranabuhanga bagera kuri 300, imishinga 100 ikizamuka ndetse n’abahanga udushya kimwe na ba rwiyemezamirimo 300 ifite insanganya mastiko igira iti “Imijyi itekanye ikoresha ikoranabuhanga ritangiza ibidukikije.”

Abagera kuri 90 biteganyijwe ko batanga ibiganiro ku bayitabiriye mu gihe imurikagurisha bibangikanye ritenyanyirije hamwe impuguke mu bijyanye n’imijyi ifite ikoranabuhanga rigezweho ritangiza ibidukikije, barebera hamwe icya korwa mu gukemura imbogamizi zitandukanye zigaragara mu mujyi hifashishijwe udushya n’ikoranabuhanga rigezweho biteza imbere imijyi yo mu bihe biri imbere.

Imijyi ifite ikoranabuhanga rigezweho ritangiza ibidukikije ifatwa nk’igisubizo cy’imbogamizi zitandukanye ziterwa n’ubwiyongere bw’abatura mu mijyi hirya no hino ku isi mu gihe isi ikataje mu iterambere ry’ikoranabuhanga.

 Nkuko bigaragazwa n’urubuga rw’ihuriro ry’ubukungu ku isi (WEF), 65 ku ijana by’abatuye isi bazaba batuye mu mijyi mu 2040.

 Abitabiriye inama y’i Doha basanga hakenewe kwitabwa ku bushobozi, kuramba n’ireme ry’ubuzima hifashishijwe ibikorwa remezo, ikoranabuhanga mu itumanaho n’isakazabumenyi (ICT), imyubakire, umutungo, ibidukikije, uburwo bw’ubwikorezi na serivisi.

Ni ku nshuro ya mbere u Rwanda rwitabiriye iyi nama izwi nka QITCOM mu mpine y’amagambo y’icyongereza, aho bimwe mu bigo by’ikoranabuhanga byo mu gihugu nka AC Group, Ampersand, Broadband Systems Corporation, Irembo, Pascal Technology, QT Software n’umushinga mushya w’urubyiruko wo kunagura uzwi nka Wastezon biri mu bimurika ibikorwa byabyo. 

Paschal BUHURA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage