AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Perezida Kagame avuga ko u Rwanda na Kenya ari ibihugu bisangiye byinshi

Yanditswe Apr, 04 2023 17:44 PM | 100,578 Views



Perezida Paul Kagame na mugenzi we wa Kenya, Dr. William Ruto baratangaza ko umubano w’ibihugu byombi ukomeje gutera imbere, kandi ko abaturage babyo bazakomeza kubyungukiramo.

Ni nyuma y’uko ibihugu byombi bishyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye.

Mu masaha ya saa sita kuri uyu wa Kabiri, nibwo Perezida wa Kenya William Ruto yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi 2.

Ku kibuga mpuzamahanga cy’indege i Kigali, Perezida Ruto yakiriwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Dr. Vincent Biruta ahava yerekeza mu ngoro y’ibiro by’umukuru w’igihugu Village Urugwiro, aho yakiriwe na mugenzi we w’u Rwanda mu cyubahiro gihabwa abakuru b’ibihugu n’aba za guverinoma.

Nyuma y’ibiganiro byabaye mu muhezo, abakuru b’ibihugu byombi bayoboye umuhango wo gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye mu nzego 9 zitandukanye maze Perezida Paul Kagame ashimangira ko u Rwanda na Kenya ari ibihugu bisangiye byinshi kandi ko umubano wabyo atari uwa vuba aha.

Yagize ati “Twishimiye ko mu Rwanda ari mu rugo ku muryango mugari w’Abanyakenya. Twishimiye umusanzu wabo mu iterambere ryacu. Iterambere ry’abikorera ni ingenzi kuri twe mu Rwanda na Kenya. Kwishyira hamwe kw’Akarere n’ubucuruzi bibifitemo uruhare runini. Ndizera ko dushobora kongera ubushake dusangiye tugaha urubyiruko rwacu ubumenyi kugira ngo ruhange ibishjya ndetse runabashe guhatana. Abanyarwanda n’Abanya-Kenya bahuriye kandi ku cyerekezo kimwe cy’Akarere gatekanye.”

“Ndashimira ubuyobozi bwa Kenya ku musanzu wayo mu gukemura ikibazo cyo mu burasirazuba bwa Congo ku bufatanye n’ibindi bihugu byo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba. Gushyira hamwe amikoro yacu ni ukwigenera iterambere ryacu ndetse bigabanya guhanga amaso amahanga.”

Perezida wa Kenya, Dr. William Ruto nawe avuga ko umubano w’ibihugu byombi ari magirirane kuko buri ruhande ruwufitemo inyungu.

“Nkuko u Rwanda ari irembo ritwinjiza mu karere k’ibiyaga bigari, ni nako Mombasa ari icyambu cy’ingirakamaro ku banyarwanda. Ibyo rero bireme ikintu cyo guhuza hagati y’ibihugu byombi kandi tuzakomeza kubaka ubwo buvandimwe n’imikoranire dukeneye ngo twungukire muri ubwo bufatanye bw’inzego zacu z’ubukungu.”

“Reka mvuge kandi ko mu biganiro byacu twarebeye hamwe uburyo bwo kunoza itumanaho hagati y’ibihugu byombi ari nayo mpamvu ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano azatuma itumanaho hagati y’ababituye rirushaho koroha byoroshye n’ubucuruzi.”

Ku birebana n’ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo, Perezida Ruto nawe yashimye umusanzu w’u Rwanda mu gushakira umuti icyo kibazo.

“Twese tuzi ibibazo Akarere kacu karimo, ni naho mpera nongera gushimira Perezida Kagame n’u Rwanda kubwo kumva neza ikibazo cyo mu burasirazuba bwa Congo n’umusanzu muha umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba mu gihe dushakira umuti icyo kibazo kugirango Abaturage ba Congo bamaze imyaka myinshi mu bibazo bongere kugira amahoro maze bubake igihugu cyabo.”

Perezida Kagame we yavuze ko nubwo hari intambwe yatewe mu gushakira umuti iki kibazo ariko ashimangira ko uburyo Isi iyobowemo biri mu bituma hataboneka umuti urambye.

“Kwigira ku mateka biracyari hasi mu Isi yacu tubamo ari nayo mpamvu usanga ibibazo by’intambara bidashira kuko iyo imwe irangiye hakurikiraho indi. Iyo turamuka twigiye ku byabaye ayo masomo tukayakoresha twakabaye dufite ibibazo bike.”

“Nko mu kibazo cyacu na Congo ni ikibazo cyahozeho kandi gifitanye isane n’ibibazo twagize hano mu Rwanda ibindi nabyo birareba Congo ubwayo bikarangira rero bibaye urusobe rw’ibibazo by’u Rwanda n’ibya Congo. Iyo byivanze bityo rero ntukoreshe uburyo nyabwo bwo kubikemura birangira ikibazo kidakemutse nkuko bimeze ubu.’

Kuri uyu munsi wa mbere w’uruzinduko rw’imisi 2, Perezida William Ruto arimo mu Rwanda ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano 9 y’ubutwererane mu nzego zirimo ubuzima, uburezi, iterambere, ubuhinzi, uburinganire, amahugurwa ku ba diplomate ndetse n’ibirebana n’imfungwa n’abagororwa.

Perezida William Ruto kandi yasuye urwibutso rwa Kigali yunamira inzirakarengane zazize jenoside yakorewe abatutsi baruruhukiyemo.

Aha Umukuru w’igihugu cya Kenya yashimiye imiyoborere ya Perezida Paul Kagame yatumye u Rwanda ruva mu icuraburindi rukaba ari igihugu kimaze kwiyubaka avuga ko ari aha Abanyarwanda gukomerezaho.

“Ibyo Perezida Paul Kagame yakoze ni ibyo gushimwa. Ndatekereza ko yabereye urugero ku buryo buhagije abantu benshi kugirango batere ikirenge mu cye kandi binyuze muri demokarasi bakore icyo bagomba gukora nk’igihugu. Ndizera rero ntashidikanya ko yabereye isomo abayobozi benshi ubwo rero ni ahabo gukora ibyo bagomba gukora.”

Mu bikorwa biteganyijwe ku munsi wa kabiri ari nawo wa nyuma w’uruzinduko rwe mu Rwanda Perezida Ruto azagirana ibiganiro n’Abanya-Kenya baba mu Rwanda.

Divin Uwayo



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage