AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Perezida Paul Kagame yakiriye itsinda ry'abanyeshuli ba kaminuza ya Stanford

Yanditswe Apr, 03 2017 16:53 PM | 3,608 Views



Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame yakiriye abanyeshuri  bo mu Ishuri ry’ubucuruzi muri Kaminuza ya Stanford muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Umukuru w'igihugu yabasobanuriye inzira u Rwanda rwanyuzemo rwiyubaka, n'uburyo ruharanira iterambere ridaheza.

Ibiganiro Perezida Paul Kagame yagiranye n'abanyeshuri 22 biga iby'ubucuruzi muri Kaminuza ya Stanford, byagarutse ku iterambere ry'ubukungu ridaheza umuturage uwo ari we wese. Aha yabahaye ingero zirimo gahunda ya Girinka, Guhuza ubutaka hagahingwa igihingwa kimwe, uburezi n'ubuvuzi kuri bose n'ibindi bitandukanye.

Minisitiri w'uburezi Dr Papias Musafiri Malimba yagaragaje ko hari inyungu ku Rwanda mu kwakira bene aba banyeshuri,"Ni abanyeshuri bahagarariye abandi banyeshuri benshi ndetse n'abanyeshuri baturuka mu bihugu bitandukanye ku isi ntago baturuka muri Amerika gusa baturuka mu bihugu birenga 13, abantu nkaba rero iyo baje bakamenya inkuru nyakuri uretse wenda ibyo baba babona mu itangazamakuru ryo hanze cyangwa n'ahandi baba n'abavugizi kumenyekanisha isura nyayo y'igihugu cyacu."

Urugendo rw'aba banyeshuri rwari rugamije kureba iterambere ry'Ubukungu n'imibereho myiza y'abaturage kandi ridaheza icyiciro icyo aricyo cyose (Inclusive growth mu ndimi z'amahanga). Stanford Graduate School of Business ni rimwe mu mashuri arindwi agize Kaminuza ya Stanford yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage