AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Perezida wa Centrafrique yambitse ingabo z’u Rwanda umudari w’ishimwe

Yanditswe Apr, 16 2021 17:04 PM | 29,361 Views



Kuri uyu wa Kane tariki 15 Mata 2021,  Perezida wa Centrafrique, Faustin Archange Touadera yambitse Ingabo z’u Rwanda zibungabungayo amahoro ziri mu butumwa bw’amahoro bwa Loni, umudari w'ishimwe ryo muri Afurika yo hagati.

Perezida Touadera yambitse izi ngabo z’u Rwanda ziri muri batayo ya Karindwi (Rwabatt7),  kubera uruhare zigira mu bikorwa byo kugarura amahoro muri iki gihugu.

Kugeza ubu u Rwanda ruri ku mwanya wa gatatu mu bihugu bifite ingabo mu bikorwa by’Umuryango w’Abibumbye bigamije kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA), aho abasirikare n’abapolisi barwo barenga 1300.

Tariki 20 Ukuboza 2020 ingabo zihariye z'u Rwanda (Special Forces) zahagurutse ku Kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali zerekeza i Bangui mu murwa Mukuru wa Centrafrika. Hari hasigaye icyumweru kimwe gusa ngo habe amatora rusange.

Ku munsi w'amatora izi ngabo zambaye imyambaro y'ingabo z'u Rwanda zagaragaye zigenzura uduce dutandukanye by'umwihariko site z'itora. Mu duce twinshi wasangaga izi ngabo zihariye zikikije ingabo z'u Rwanda zisanzwe mu butumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro muri Centrafrika (MINUSCA).

Akimara gutora, Perezida wa Centrafrika Faustin Archange Touadera yashimiye u Rwanda.

Yagize ati "Ndashimira mbikuye mutima Perezida Paul Kagame, guverinoma y'u Rwanda n'abaturage b'u Rwanda ku musanzu wabo. Mu by'ukuri baradufashije mu mutekano w'uru rugendo rw'amatora, umutekano wafashije Abaturage ba Centrafrika kujya mu matora ntacyo bikanga, rwose turabashimira. Kuva u Rwanda rwakohereza ingabo mu butumwa bwa Loni byafashije kubungabunga umutekano mu gihugu, rwose ndashima.’’

Inyeshyamba z'ihuriro CPC ziyobowe na Francois Bozize icyo gihe zari zahugurukiye kuburizamo amatora kandi zihamagarira n'abaturage kugendera muri uwo murongo.

Kuva icyo gihe izo ngabo z’u Rwanda zatangije ibikorwa byo gukumira imirwano, gukora uburinzi bwo guhagarika ubwicanyi bwakorwaga, kurinda no guha abaturage amazi meza.

Igihugu cya Centrafrique kimaze igihe kiri mu bibazo bikomeye by’umutekano muke, byongeye kuba bibi mu mpera z’umwaka ushize ubwo hategurwaga amatora ya Perezida.



James Habimana



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage