Yanditswe Mar, 24 2016 12:04 PM | 4,779 Views
Perezida wa republika Paul Kagame, watangiye uruzinduko mu karere ka Gakenke yijeje abaturage b’aka karere gukora ibishoboka byose kugira ngo bagezweho ibikorwa remezo byakomeza kubateza imbere.
Umukuru w’igihugu yashimiye abanya Gakenke ko hari byinshi bimaze gukorwa kandi biturutse mu mbaraga zabo, kandi ko bakwiye kubakira ku bimaze kugerwaho kugira ngo bagere kuri byinshi byiza. Bimwe mu bibazo abanya Gakenke bagaragarije umukuru w’igihugu birimo imihanda, amavuriro ndetse n’ibindi birebana n’ubuhinzi byose bizejwe ko mu minsi ya vuba bizakemurwa, kuko ngo hari igihe usanga ahanini bitinzwa n’imikorere mibi y’ababishinzwe kdi ibyangombwa byose bihari.
Yabijeje kubikurikirana, bigashyirwa mu bikorwa. Aha yatanze urugero rw'amafaranga yagombaga kwishyurwa abaturage bayabonye ari uko ahaje nyamara ikibazo kimaze imyaka 4 kizwi.
Perezida wa Repubulika yasabye abaturage kurushaho gukora no kuzuzanya kugira ngo ibibafitiye inyungu bibagereho neza.
Abaturage ibihumbi 338234, ahanini batunzwe n’ubuhinzi n’Ubworozi, ni bo batuye akarere ka Gakenke bakaba bishimira ko ibikorwa remezo birimo amashanyarazi bigenda bibegerezwa. Gusa bagaragaje ikibazo cyo kutagira imihanda myiza ibafasha kugeza umusaruro ku isoko.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru