Yanditswe Jan, 28 2023 17:58 PM | 6,971 Views
Perezida Paul Kagame yagaragaje ko igihe cyose ubuyobozi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi bizaba bikivuga ko u Rwanda arirwo ruteza ibibazo by’umutekano muke muri iki gihugu, nta gisubizo kirambye cy’ibyo bibazo kizabaho.
Mu
kiganiro kirekire umukuru w’igihugu yagiranye n’ikinyamakuru JeuneAfrique,
yagarutse ku gutsindwa k’umuryango mpuzamahanga mu
gukemura ibibazo by’umutekano muke muri Kivu zombi, avuga ko kuva nyuma ya jenoside yakorerwe abatutsi, umuryango w’abibumbye ushora miliyari z’amadolari mu ngabo zawo MONUSCO ariko kugeza n’ubu imitwe y’iterabwoba nka FDLR
iracyakorera muri kongo ndetse mu 2019 uyu mutwe wagabye igitero mu Rwanda wica abantu
14.
Umukuru w’igihugu avuga ko bidakwiye ko nyuma y’imyaka 29 Jenoside yakorewe abatutsi ihagaritswe, uyu mutwe waba ugikorera muri kiriya gihugu kandi ukaza guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Perezida Kagame yongeye gushimangira ko kuba umutwe wa M23 ugizwe n’Abanyekongo baharanira uburenganzira bw’abandi banyekongo bakoresha ururimi rw’ikinyarwanda, bidakwiye guhinduka ikibazo cy’u Rwanda.
Muri iki kiganiro na Jeuneafrique, yagaragaje ko mu 2022 yabajije perezida wa RDC niba yemera ko umutwe wa M23 n’impunzi uharanira ko zitaha ari abanyekongo, maze perezida Tshisekedi yemera ko ari abanyekongo.
Uyu munsi mu Rwanda hari impunzi z’abanyekongo hafi ibihumbi 80 zahunze ubwicanyi n’itotezwa bakorerwaga muri Kongo.
Umukuru w’igihugu yashimangiye ko igihe cyose u Rwanda ruzashotorwa umutekano warwo ukajya mu kaga, ruzitabara. Yavuze ko iyo umuntu ashotowe adategereza amabwiriza y’uwamushotoye kugirango yitabare.
Perezida Paul Kagame yongeye kugaragaza ko ingabo za Kongo zikorana n’umtwe w’iterabwoba wa FDLR, ari naho ikibazo cy’umutekano gikomerera.
Inshuro nyinshi u Rwanda ngo rwasabye Leta ya Kongo kwemera bagakorana kugira ngo bahashye uyu mutwe ndetse n’indi myinshi ikorera muri ikigihugu ariko Leta ya Kongo irabyanga.
Muri iki kiganiro kandi Perezida Paul Kagame yagarutse ku kuba umwaka ushize Perezida Tshisekedi yarabwiye urubyiruko rw’Abanye-Congo mu kiganiro bagiranye, ko yifuza gufasha abanyarwanda gukuraho abategetsi babo.
Yagize ati "Buriya se byamushobokera gukora ibyo avuga? Iki nicyo kibazo twakwibaza, abona ubundi bishoboka ko yabikora? Ashobora kubitekereza, kubivuga ndetse kubikinisha, cyangwa ashobora no kugerageza gufasha abafite uwo mugambi kuko ni nabyo ari gukora ubu mu gushyigikira FDRL. Ariko mu by'ukuri akeneye gukomeza kubona ibibazo biterwa na FDLR kurusha uko yabafasha kubikemura cyane ko bamaze no guhinduka umutwe umurwanirira, kuri ubwo rero ndumva nta kintu naba mfite cyo kuvugana nawe mu buryo ubwo aribwo bwose."
Umukuru w’igihugu yavuze ko kugirango ikibazo cy’intambara imaze iminsi mu Burasirazuba bwa Kongo gikemuke, uretse ko umutwe wa M23 wahagarika imirwano ariko leta ya Kongo igomba kumva ibyo uyu mutwe usaba ikabikemura. Ikindi ni uko Leta ya Kongo ikwiye guhagarika imvugo z’urwango, ihohotera n’ubwicanyi bikorerwa Abanyekongo bavuga ikinyarwanda no guhora babwirwa ko bazoherezwa iwabo mu Rwanda.
Abayobozi ba Kongo n’abanyapolitiki ngo bagomba kugira umuhate wo guhangana n’ikibazo, bakiyemeza kugikemura, aho gushakira urwitwazo hanze y’igihugu.
Olive Ntete
Perezida Kagame yagiriye uruzinduko muri Qatar
Mar 21, 2023
Soma inkuru
Politiki mbi ntikwiye kuba muri siporo-Perezida Kagame
Mar 16, 2023
Soma inkuru
Ibikoresho bya mbere byo kubaka uruganda rw’inkingo byageze mu Rwanda
Mar 13, 2023
Soma inkuru
Madamu Jeannette Kagame yahaye umukoro abagore bari mu buyobozi
Mar 01, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yavuze ko Leta iticaye ubusa mu guhangana n'izamuka ry'ibiciro
Mar 01, 2023
Soma inkuru
U Rwanda na Yorudaniya byasinye amasezerano avanaho visa ku badipolomate n'abandi bafite pasipo ...
Feb 22, 2023
Soma inkuru
EAC yasabye ko Abanyekongo bahungiye mu Rwanda na Uganda bacyurwa
Feb 17, 2023
Soma inkuru
Nzakora icyo ari cyo cyose kugira ngo inkuru ya FDLR itazagaruka iwacu ukundi-Perezida Kagame
Feb 09, 2023
Soma inkuru