AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Polisi irasaba abatuye i Kigali kujya batanga amakuru ku wo babonye abangamira ituze rya rubanda

Yanditswe Oct, 21 2021 16:52 PM | 115,966 Views



Polisi y'u Rwanda irasaba abatuye Umujyi wa Kigali kujya batanga amakuru ku wo babonye abangamira ituze rya rubanda. Ni mu gihe hari abaturage bakomeje kugaragaza ko babangamiwe n'insoresore zitwikira ijoro  zikabambura ibyabo.

Umudugudu wa Runyinya uherereye mu Kagari ka Rugarama, mu Murenge wa Nyamirambo. Mu masaha ya ku manywa  irondondo ry'umwuga muri uyu mudugudu riri mu bikorwa byo gucunga umutekano. Uyu mudugudu uherutse guhabwa igihembo cy'ishimwe nk'umudugudu utarangwamo icyaha. Abawutuye bavuga ko iki gihembo bagikesha kuba barishyize hamwe bagafatanya n'irondo kwicungira umutekano bityo ntihagire uwo ariwe wese ubameneramo ngo awuhungabanye.

Nubwo bimeze bityo ariko, ku rundi ruhande mu duce dutandukanye tw'Umujyi wa Kigali hari bamwe mu baturage bavuga ko babangamiwe  n'insoresore zibatega mu masaha akuze bavuye mu mirimo,zikabambura ibyabo.

Kubwimana Chantal utuye ku Kimisagara yagize ati "Twari dutashye tugeze hirya gato mbona abahungu 2 baza baganira aho kugira ngo batambuke badukubita umunigo njye n'uwo mudamu banyambura telephone nari narasigiwe n'umugabo wapfuye mu kwa mbere bantwara ibihumbi 200 na telephone nacururizagamo metuyu dore ngiki igikomere niba barankubise icyuma simbizi.

Ndayambaje Zephanie ukorera muri Nyabugogo ati "Bambuye umugore hano ngiye kumutabara umujura akuramo icyuma kuko njye nta gikoresho nari mfite ndahunga.".

Abo bose barasaba inzego z'umutekano kubafasha guhangana n'iki kibazo cy'ubujura kuko ngo bagiye bakigeza ku buyobozi bw'aho batuye ntihagire igikorwa.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera avuga ko muri rusange umutekano umeze neza agasaba abibwe kujya batangira amakuru ku gihe.


 MBABAZI Dorothy 



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage