AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Polisi n’Irembo bijeje Abanyarwanda ko ibibazo byo kwiyandikisha ku bashaka perimi byakemutse

Yanditswe Nov, 18 2022 18:35 PM | 359,603 Views



Nyuma y’iminsi 10 RBA itangaje inkuru y’abinubira ko bitaborohera kwiyandikisha ku rubuga Irembo mu gihe bashaka gukorera imbushya zo gutwara ibinyabiziga,Polisi y’u Rwanda ndetse n’ubuyobozi bw’urubuga Irembo baratangaza ko izo mbogamizi zakuweho.

Hashize iminsi bamwe mu bashaka gukora ibizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga bagaragaza imbogamizi bafite. Harimo ukuba hari abo bidakundira kwiyandikisha ku rubuga Irembo kandi baba bujuje ibisabwa byose maze iri koranabuhanga rikabatenguha.

Nyuma y’iminsi 10 dukoze inkuru kuri iki kibazo, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera ravuga ko tariki 19 Ugushyingo,abashaka gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga bazabona itandukaniro.

Yagize ati ”Ikibazo kiba ari uko tutaba tugishoboye guha serivisi inoze abatugana cyangwa se abifuza iyo serivisi iyo  habayeho guhagarara haba harimo ikibazo nyine ariko noneho turagira ngo tubabwire kuva ejo tariki ya 19 saa munani z’amanywa  abantu batangire kwiyandikisha kandi ku buryo buhoraho izo mpungenge rero bari bafite tumaze iminsi dukorana n’abafatanyabikorwa bacu twiga ku kibazo turumva ko cyakemutse twakiboneye umuti.”

Umuyobozi Mukuru w’Urubuga Irembo rutangirwaho nyinshi muri servisi za Leta  Israel Bimpe ntawuzongera guhura n’ikibazo mu kwiyandikisha gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga.

Ati “Ikibazo ni icya tekiniki tuba twagize iyo hari kwiyandikisha abantu akenshi n’igihe bari kwiyandikisha ari benshi bashaka serivisi kandi iyo serivisiiributangwe mu gihe gitoya. Turimo gukorana n’abafatanyabikorwa bacu kugira ngo ibibazo tugenda duhurana na byo bigende bikemuka kugira ngo imirongo iyo ifunguye ikomeze ifunguye ndetse n’abantu bose babashe gukoresha serivisi uko bazikeneye.

NKUSI Immaculée



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage