Yanditswe Nov, 18 2022 18:35 PM | 359,174 Views
Nyuma y’iminsi 10 RBA
itangaje inkuru y’abinubira ko bitaborohera kwiyandikisha ku rubuga Irembo mu
gihe bashaka gukorera imbushya zo gutwara ibinyabiziga,Polisi y’u Rwanda ndetse
n’ubuyobozi bw’urubuga Irembo baratangaza ko izo mbogamizi zakuweho.
Hashize iminsi bamwe mu bashaka gukora ibizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga bagaragaza imbogamizi bafite. Harimo ukuba hari abo bidakundira kwiyandikisha ku rubuga Irembo kandi baba bujuje ibisabwa byose maze iri koranabuhanga rikabatenguha.
Nyuma y’iminsi 10 dukoze inkuru kuri iki kibazo, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera ravuga ko tariki 19 Ugushyingo,abashaka gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga bazabona itandukaniro.
Yagize ati ”Ikibazo kiba ari uko tutaba tugishoboye guha serivisi inoze abatugana cyangwa se abifuza iyo serivisi iyo habayeho guhagarara haba harimo ikibazo nyine ariko noneho turagira ngo tubabwire kuva ejo tariki ya 19 saa munani z’amanywa abantu batangire kwiyandikisha kandi ku buryo buhoraho izo mpungenge rero bari bafite tumaze iminsi dukorana n’abafatanyabikorwa bacu twiga ku kibazo turumva ko cyakemutse twakiboneye umuti.”
Umuyobozi Mukuru w’Urubuga Irembo rutangirwaho nyinshi muri servisi za Leta Israel Bimpe ntawuzongera guhura n’ikibazo mu kwiyandikisha gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga.
Ati “Ikibazo ni icya tekiniki tuba twagize iyo hari kwiyandikisha abantu akenshi n’igihe bari kwiyandikisha ari benshi bashaka serivisi kandi iyo serivisiiributangwe mu gihe gitoya. Turimo gukorana n’abafatanyabikorwa bacu kugira ngo ibibazo tugenda duhurana na byo bigende bikemuka kugira ngo imirongo iyo ifunguye ikomeze ifunguye ndetse n’abantu bose babashe gukoresha serivisi uko bazikeneye.
NKUSI Immaculée
Abanyarwanda batuye Maputo bakoze umuganda wo gutera ibiti
Dec 09, 2023
Soma inkuru
Rwanda Mountain Tea yijeje abahinzi gukomeza kubakemurira bimwe mu bibazo bagifite
Dec 09, 2023
Soma inkuru
USAID ku bufatanye na Guverinoma y’u Rwanda batangije imishinga igamije guteza imbere serivisi ...
Dec 08, 2023
Soma inkuru
Inzego za leta n’iz’abikorera zirasabwa guhuza imbaraga mu kurwanya ruswa
Dec 08, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame arashishikariza urubyiruko rwa Afurika kubyaza umusaruro amahirwe yabashyiriweho
Dec 08, 2023
Soma inkuru
Uturere umunani twabonye abayobozi bashya
Dec 07, 2023
Soma inkuru
Gisagara: Imiryango irenga ibihumbi 2 yavuye mu bukene
Dec 06, 2023
Soma inkuru
Uturere 8 tugiye kubona abagize nyobozi na njyanama
Dec 06, 2023
Soma inkuru