AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Polisi y’Igihugu yakuyeho ibihano byahabwaga uwatwaye moto atacanye amatara ku manywa

Yanditswe Mar, 25 2024 20:05 PM | 94,653 Views



Abamotari bo mu Mujyi wa Kigali bishimiye ikurwaho ry’icyemezo cyo gucana amatara ku manywa y’ihangu, n’ibindi byemezo bajyaga binubira.

Kuri Kigali Pele Stadium mu Mujyi wa Kigali, Umuyobozi Mukuru wa Polisi, CG Felix Namuhoranye n'abandi bayobozi mu nzego zitandukanye basobanuriye imbaga y'abamotari ingamba Leta ibafitiye kugira ngo bazamure imibereho yabo n'ireme ry'umwuga bakora. 

Muri zo harimo gukuraho amafaranga ayo ari yo yose umumotari yatangaga muri koperative zibahuza, kugabanya igitsure cy'Abapolisi bo mu muhanda, ahubwo abamotari bagashishikarizwa kuba inyangamugayo, gukuraho icyemezo cyo gucana amatara ya moto ku manywa y'ihangu n'ibindi.

Bamwe mu bamotari bavuze ko ibyavuye muri iyi nama byubahirijwe umwuga wabo warushaho kubateza imbere.

Bavuga kandi ko nabo ubwabo bagiye kwikubita agashyi, amwe mu makosa bakoraga bakayasimbuza ibikorwa bibateza imbere n'imyidagaduro.

Umuvugizi wa Polisi y'Igihugu, CP Rutikanga Boniface avuga ko imyanzuro yavuye muri iyi nama ifunguye imikoranire mishya yitezweho umusaruro.

Abapolisi n'abamotari bemeranyijwe kurushaho guhana amakuru, abafite ibibazo bitakemuriwe muri iyi nama bakegera polisi ikabicyemura uhereye kuri uyu wa kabiri.

Hanashyizweho itsinda ry'abantu 10 barimo babiri babiri bahagarariye inzego zirimo koperative z'abamotari, urwego ngenzuramikorere RURA, Umujyi wa Kigali, Ikigo cy'Igihugu gishinzwe amakoperaive na Polisi y'Igihugu.

Umuyobozi w'ikigo cy'amakoperative, Dr Mugenzi Patrice avuga ko mu mezi atandatu gusa imikorere y'abamotari n'imibereho myiza yabo ishobora kuzaba yazamutse.

Iyi nama yaranzwe n'umwuka mwiza, ubusabane no guha ijambo abaryifuzaga, ibitanga icyizere cy'umusaruro mwiza. 

Kuri ubu mu Mujyi wa Kigali habarurwa abamotari basaga ibihumbi 25.

Jean Paul MANIRAHO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage