Yanditswe Dec, 05 2022 16:56 PM | 238,262 Views
Bitarenze umwaka
utaha igihugu cya Pologne kizaba gifite icyicaro cya Ambasade yacyo i Kigali mu
Rwanda, bitewe n'uko iki gihugu kibona u Rwanda nk’amarembo y’isoko rigari ryo mu
karere ruherereyemo bityo bakizeza gushora imari mu Rwanda.
Abagize itsinda
ry’abashoramari n’abayobozi mu nzego zinyuranye bo muri Pologne bishimiye
gushora mu Rwanda, bitewe n'uburyo u Rwanda barufata nk’amarembo abinjiza mu
isoko rigari ryo mu karere ruherereyemo.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’ungirije wa Pologne, Pawet Jabloriski ari nawe uyoboye iri tsinda ry’abashoramari n’abafata ibyemezo muri leta ya Pologne, avuga ko umwaka utaha nta kabuza iki gihugu kizaba gifite Ambasade yacyo hano i Kigali bitewe n’agaciro gakomeye iki gihug cya Pologne giha u Rwanda muri kano karere.
"Bitwara igihe cy’amezi kugira ngo imyiteguro yo guterana, kugira ibihinduka bito, ibirebana n’amategeko n’inzira z’ubuyobozi bicamo kugira ngo bikorwe, sinabaha amataliki runaka ariko ndabizeza ko twiyemeje kubyihutisha uko bishoka kugira ngo tugire ambasade zombi zikora byuzuye mu bihugu byombi Tubona u Rwanda nk’amarembo ya Afurika y’Iburasirazuba kuko tubona umutekano, tukabona impinduka nyinshi mu myaka 20 ishize zirimo iterambere mu ikoranabuhanga, tukanabona uburyo leta yiyemeje gukomeza iyi nzira nta guhagarika cyangwa gucika intege. Twiteguye gufatanya muri iki cyerekezo dutera inkunga mu buryo bushoboka nka leta, nk'abadiplomate. Murabona abahagarariye sosiyete z’ubucuruzi ko ari benshi bigaragaza agaciro kabyo."
Mu rwego rw’uburezi, ni igihugu gifite uburezi bufite ireme akaba ariyo mpamvu u Rwanda rufiteyo umubare munini w’abanyeshuri ugera ku 1,200
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr. Vincent Biruta wari uhagarariye itsinda ry’u Rwanda muri ibi biganiro yagize ati "Hari inama yihariye irebana n'iby’uburezi, hari inama yihariye irebana n'iby’ishoramari izo ni inama zizaba muri iyi minsi 2 nyuma kandi hakazaba n'andi masezerano azashyirwaho umukono mu bijyanye n’umutekano ndetse hakaba n'andi masezerano azashyirwaho umukono hagati ya Kaminuza yo mu Rwanda no mu gihugu cya Poland , hakaba n'andi masezerano azashyirwaho umukono arebana n’ishoramari hagati y’ibigo bibishinzwe ku mpande zombi. Ibyo byose ni ibyerekana aho umubano hagati ya Poland n’u Rwanda ugeze kandi bigaragara ko ugenda utera imbere."
Uru ruzinduko rwabo mu Rwanda ruje nyuma yuko muri Gicurasi 2021, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda n’itsinda yari ayoboye bagiriye uruzinduko rw’iminsi 3 muri Pologne
Mu Kuboza 2021, nibwo u Rwanda rwafunguye Ambasade yarwo mu mujyi wa Warsaw muri icyo gihugu cya Pologne mu gihe Ambasaderi w’iki gihugu cya Pologne mu Rwanda afite icyicaro muri Tanzania.
Kwizera John Patrick
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru