AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Sena yasabye amavugururwa muri Raporo z'umugenzuzi mukuru w'imari ya leta

Yanditswe Jun, 18 2019 14:22 PM | 11,441 Views



Inteko rusange ya sena yemeje ko uburyo gusesengura raporo z'umugenzuzi mukuru w'imari ya leta, bigomba kugaragaza uburyo imishinga yahombye cyangwa yadindiye, yatumye impinduka ku mibereho y'abaturage zifuzwaga zitagerwaho. 

Ni nyuma yo kugezwaho raporo ya komisiyo y'iterambere ry'ubukungu n'imari ku isesengura yakoze kuri raporo ya 2017/2018.

Iyi raporo igaragaza ko mu nzego 173 zagenzuwe muri 2017/2018, zakoresheje 86.6% by'ingengo y'imari yose, izabonye raporo nta makemwa ari 57%, mu gihe mu bijyanye no gukurikiza amategeko izabonye raporo nta makemwa ari 33%.

Perezida wa komisiyo y'iterambere ry'ubukungu n'imari yasesenguye iyi raporo senateri MUHONGAYIRE Jacqueline avuga ko ibi bibazo ahanini biterwa no kudashyira mu bikorwa inama z'umugenzuzi mukuru w'imari ya leta, imitangire mibi y'amasoko ya leta bikadindiza imirimo cyangwa ba rwiyemezamirimo bakayita, gukora nabi inyigo n'imikoranire itanoze hagati y'inzego za leta.

Abasenateri ariko, bagaragaza ko mu gihe ibi bibazo bihora bigaruka, hakwiye gusesengurwa impamvu yabyo, ingaruka bigira ku baturage no ku ngengo y'imari y'imari y'umwaka wagenzuwe.


 "Hari ahantu batweretse mu ngingo zigera nko kuri 20 bavuga kamwe kamwe bakavuga amafaranga, umuntu ntarangize abonye ishusho rusange ngo avuga ngo leta muri uyu mwaka w'ingengo y'imari yahombye aya kubera amafaranga wenda yanyerejwe", Hon. NIYONGANA Galican, Umusenateri.

"Ubukoze ukabona biriya bihombo, ntubwira umuturage uti kubera ko aya mafaranga atakoreshejwe iki, amashuri yanyu ntiyubatswe, ibitaro byanyu ntibyubatswe, ntabwo ababyumva neza. Ndagira ngo turebe ko twatera intambwe, n'udukorera audit, dufashe abo dushinzwe kubwira bumve akamaro ka audit, noneho bashobore no gukurikirana abatabikora ubwabo", Hon. MUSABEYEZU Narcise, Umusenateri. 

Hon. RUGEMA Mike, Umusenateri, "Iyo uvuze ngo imishinga yatawe na ba rwiyemezamirimo ingana gutya, ni ukuvaga iki? Ni value y'imishinga yagombaga kuba yarakozwe, ni difference hagati y'ibyakozwe n'ibitarakozwe, biravuga iki? Kuko ikigamijwe ni ukugira ngo tumenye n'abafite inshingano yo gushyira mu bikorwa ibi bintu, inama twabaha".

<iframe width="560" height="315" src="https://www.youtube.com/embed/LJOw0jnxZCo" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture" allowfullscreen></iframe>

Perezida wa komisiyo, senateri MUHONGAYIRE Jacqueline yemera ko hakwiye guterwa indi ntambwe yo kugaragaza ingaruka ibi bihombo bigira, ariko ko n'ababigizemo uruhare bagomba gukurikiranwa.

Hon. MUHONGAYIRE , Perezida wa komisiyo, "Imishinga yose ifite raporo itari clean, yose irahari. Kuyinjiramo rero tukamenya icyo gihombo cyatejwe n'ayo mafaranga, twakiriye igitekerezo cy'uko icyo cyaba igikorwa gikurikira. Ariko abagaraza ko banyereje bagahanwa bikurikijwe n'amategeko".

Inteko rusange ya sena ikaba yafashe umwanzuro w'uko abakomeje kugaragarwaho amakosa ajyanye n'imicungire mibi y'imari n'umutungo bya leta bakurikiranwa hakurikijwe amategeko, ariko komisiyo nayo mu isesengura ikora kuri raporo z'umugenzuzi mukuru w'imari ya leta, ikagaragaza ingaruka ibi bihombo bigira ku mibereho y'abaturage n'iterambere ry'igihugu.

Inkuru ya Jeannette UWABABYEYI



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage