Yanditswe Apr, 13 2021 14:42 PM | 21,693 Views
Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, ruvuga ko rufunze abantu 12 bakurikiranweho ibyaha bitandukanye harimo gutunga intwaro no kuzinjiza mu gihugu, kwiba hakoreshejwe intwaro, gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi no kuwujyamo ndetse n’ubwicanyi.
RIB ivuga ko aba bantu uko ari 12 bafungiye kuri station ya RIB ya Kamembe ni mu Karere ka Rusizi, mu Burengerazuba bw'u Rwanda.
Uru rwego ruvuga ko ibi byaha iteka babikoraga bambaye imyenda ya gisirikare, ndetse bitwaje n'imbunda biyita abashinzwe umutekano mu rwego rwo kujijisha.
RIB itangaza ko yihanganisha abantu babuze ababo ndetse n’abagizweho ingaruka n'ubu bugizi bwa nabi.
Yongeye kandi kwibutsa na none ko guhangabanya umutekano w'abaturarwanda bitazigera byihanganirwa na gato, igasaba abafite imigambi yo gukora ibyaha kuyireka kuko batazacika ubutabera, inashimira abaturage batanze amakuru kugirango abakekwa bafatwe.
Ingingo ya 170: Kwiba hakoreshejwe intwaro Umuntu wese wiba akoresheje intwaro, aba akoze icyaha cyo kwiba hakoreshejwe intwaro. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka icumi (10) ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu (15) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni zirindwi (7.000.000 FRW). Igihano kiba igifungo kirenze imyaka cumi n’itanu (15) ariko kitarenze imyaka makumyabiri (20) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni zirindwi (7.000.000 FRW) iyo: 1 º kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe (1); 2 º intwaro yitwajwe yakoreshejwe; 3 º kwiba byakorewe mu nzu ituwemo cyangwa mu biyikikije, kabone n’iyo yaba ituwemo by’agateganyo cyangwa mu nzu ikorerwamo.
Iyo kwiba hakoreshejwe intwaro byateje urupfu cyangwa iyo byakozwe n’agatsiko kishyize hamwe, igihano kiba igifungo cya burundu.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru