AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

RIB ifunze 12 bakurikiranweho gutunga imbunda no kuzibisha

Yanditswe Apr, 13 2021 14:42 PM | 21,693 Views



Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, ruvuga ko rufunze abantu 12 bakurikiranweho ibyaha bitandukanye harimo gutunga intwaro no kuzinjiza mu gihugu, kwiba hakoreshejwe intwaro, gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi no kuwujyamo ndetse n’ubwicanyi.

RIB ivuga ko aba bantu uko ari 12 bafungiye kuri station ya RIB ya Kamembe ni mu Karere ka Rusizi, mu Burengerazuba bw'u Rwanda.

Uru rwego ruvuga ko ibi byaha iteka babikoraga bambaye imyenda ya gisirikare,  ndetse bitwaje n'imbunda biyita abashinzwe umutekano mu rwego rwo kujijisha.

RIB itangaza ko yihanganisha abantu babuze ababo ndetse n’abagizweho ingaruka n'ubu bugizi bwa nabi.

Yongeye kandi kwibutsa na none ko guhangabanya umutekano w'abaturarwanda bitazigera byihanganirwa na gato, igasaba abafite imigambi yo gukora ibyaha kuyireka kuko batazacika ubutabera, inashimira abaturage batanze amakuru kugirango abakekwa bafatwe.

Ingingo ya 170: Kwiba hakoreshejwe intwaro Umuntu wese wiba akoresheje intwaro, aba akoze icyaha cyo kwiba hakoreshejwe intwaro. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka icumi (10) ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu (15) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni zirindwi (7.000.000 FRW). Igihano kiba igifungo kirenze imyaka cumi n’itanu (15) ariko kitarenze imyaka makumyabiri (20) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni zirindwi (7.000.000 FRW) iyo: 1 º kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe (1); 2 º intwaro yitwajwe yakoreshejwe; 3 º kwiba byakorewe mu nzu ituwemo cyangwa mu biyikikije, kabone n’iyo yaba ituwemo by’agateganyo cyangwa mu nzu ikorerwamo.

Iyo kwiba hakoreshejwe intwaro byateje urupfu cyangwa iyo byakozwe n’agatsiko kishyize hamwe, igihano kiba igifungo cya burundu.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage