Yanditswe Jul, 28 2021 14:45 PM | 35,709 Views
Kuri uyu wa Gatatu, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha,
RIB, rwerekanye abantu barindwi bashakishwaga ku byaha byo gushyiraho umutwe
w’abagizi ba nabi no kuwujyamo, guhimba no gukoresha inyandiko mpimbano, no
kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.
RIB ivuga ko aba bantu bumvikanaga n’umucuruzi kumurangurira ibintu bakishyura amafaranga make kuri konti yabahaye, kugirango babone inyemezabwishyu ya banki.
Nyuma ngo bayihinduraga bakoresheje mudasobwa bakiyandikiraho umubare w’amafaranga ujyanye n’ibicuruzwa bumvikanye kwishyura.
Iyo nyir’ibicuruzwa yifuje kwishyurwa hakoreshejwe uburyo bwa Mobile Money, bamwohererezaga ubutumwa bwa MoMo bw’ubuhimbano.
Ivuga ko iyo atashishoje cyangwa ngo agire amakenga, yategekaga uri ku iduka ko bapakirira abo bantu. Ibi byose babikora vuba cyane kugirango badafatirwa mu cyuho.
RIB yatangaje lko ikangurira abacuruzi kugira amakenga mbere yo gutanga ibicuruzwa, bakajya babanza kureba niba koko amafaranga y’ubwishyu yageze kuri konti zabo.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru