AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

RIB yafashe abantu 7 bakekwaha ibyaha byo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi no kuwujyamo

Yanditswe Jul, 28 2021 14:45 PM | 35,709 Views



Kuri uyu wa Gatatu, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwerekanye abantu barindwi bashakishwaga ku byaha byo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi no kuwujyamo, guhimba no gukoresha inyandiko mpimbano, no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

RIB ivuga ko aba bantu bumvikanaga n’umucuruzi kumurangurira ibintu bakishyura amafaranga make kuri konti yabahaye, kugirango babone inyemezabwishyu ya banki.

Nyuma ngo bayihinduraga bakoresheje mudasobwa bakiyandikiraho umubare w’amafaranga ujyanye n’ibicuruzwa bumvikanye kwishyura.

Iyo nyir’ibicuruzwa yifuje kwishyurwa hakoreshejwe uburyo bwa Mobile Money, bamwohererezaga ubutumwa bwa MoMo bw’ubuhimbano.

Ivuga ko iyo atashishoje cyangwa ngo agire amakenga, yategekaga uri ku iduka ko bapakirira abo bantu. Ibi byose babikora vuba cyane kugirango badafatirwa mu cyuho.

RIB  yatangaje lko ikangurira abacuruzi kugira amakenga mbere yo gutanga ibicuruzwa, bakajya babanza kureba niba koko amafaranga y’ubwishyu yageze kuri konti zabo.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage