Yanditswe May, 24 2021 13:13 PM | 29,471 Views
Impuguke mu ikoranabuhanga ndetse n’Urwego
rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB baraburira abantu kugira amakenga no kumenya
uko bakoresha imbuga nkoranyambaga zabo, kuko hari abatekamutwe basigaye bazinjiramo
bakazifashisha mu bikorwa by’uburiganya n’ubujura.
Gusa abaturage barabwirwa ko uru ari urubuga rutekanye mu gihe rukoreshejwe neza.
Abantu bataramenyekana binjiye mu rubuga rwa Whatsapp rwanditse kuri Niyibizi Geovani, we ubwe ntiyabimenya.
Niyibizi avuga ko uwayinjiyemo yatangiye gusaba inkunga y’amafaranga mu magroup ya Whatsapp mu izina rye, abamuzi batangira kumubaza ikibazo yagize.
Yagize ati “Ntabwo nabimenye ko bayinjiyemo, nahamagawe n’umuntu arambwira ngo ni ibiki wadukoreye ku ma-group, nihutiye kurebaho nsanga whatsapp koko yagiye, abantu batangira kuvuga ko mbatesha umutwe ko hari ibyo mbifuzaho, inkunga mbasaba amafaranga…”
Umuvugizi wa RIB Dr Murangira Thierry, asobanura ko hari abasigaye bakoresha whatsapp z’abandi, bagamije ubujura kuko mu miterere yayo ushobora kuyimurira mu yindi telefoni.
Agira ati “Hari imibare bigusaba whatsapp yo ubwayo yohereza ikayohereza kuri ya whatsapp ya mbere kugirango niba ari wowe neza ushaka kuyimura, abe ari yo ukoresha kugirango ya whatsapp ya 2 ijye muri ya whatsapp ya 2, wa wundi ushaka kwiba agasaba nyiri whatsapp ngo hari imibare iyobeye iwawe wayimpa? Iyo utagize amakenga iyo uyimuhaye ni ukuvuga ko uba umuhaye urufunguzo rwa whatsapp yawe ahita arushyira muri whatsapp ye.”
“Areba abantu musanzwe muvugana akaboherereza message ati nyoherereza amafaranga makeya ndi mu nama cyangwa se ngo nyishyurira kanaka kuri iyi nimero…’’
Dr Murangira aburira abantu kugira amakenga y’ubutumwa bakira, kuko bushobora guha icyuho abakora uburiganya.
Akomeza agira ati “Kuko yagusomeye message zirimo akazikoresha akubwira ati nutampa ibingibi ibi nzabivuga, byose ikiba kigamijwe ni ukugirango asabe abantu amafaranga…ariko burya biterwa n’uburyo nawe wabikoresheje. Biratekanye kuko urubaga rwa Whatsapp hari uburyo ushobora nawe kurufunga ukajya urukoresha nk’ibindi ariko ubundi iyo utabyitayeho ntabwo byaba bitekanye.”
“Hari imibare ushyiramo igomba kuba ari itandatu, ntabwo ashobora kuyigeraho kuko iyo abigerageje bamusaba wa mubare w’ibanga kandi ni wowe uba uwufite wenyine. Turasaba abantu kugira amakenga no kwirinda guhita usubiza message utabanje gusoma.’’
Impuguke mu ikoranabuhanga akaba ari n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Dr Ngenzi Alexander we avuga ko hari igihe abatekamutwe bashobora kohereza ubutumwa busaba umuntu kubwinjiramo bikabafungurira inzira yo kujya muri whatsapp ye.
Agira ati “Ufite telefoni yawe ujya kubona ukabona umurongo utazi iyo uvuye cyangwa se ngo kandaho urabona amakuru, iyo ukanzeho rero bo kubera ko nta makuru baba bafite ubwo baba baboneyeho amakuru yawe, aho bakoze programu bigahita bitanga amakuru yawe, yarangiza akakubwira ati uzuzamo ino code kandi ariyo iza kumuha amakuru yose ku murongo akaba yagukoresha ibyo ashatse. Icyiza cya Whatsapp kuko ikoreshwa n'umuntu ku muntu guhisha amakuru biba byoroshye.’’
Abahamijwe icyaha cy’uburiganya bugamije kumenya amakuru y’undi muntu, ahanishwa igifungo kiri hagati y’umwaka umwe kugera kuri ibiri, n’ihazabu y’amafaranga hagati ya miliyoni imwe kugera kuri eshatu.
Ikindi cyaha ashobora gukurikiranwaho ni icyo kwiyitirira umwirondoro w’umuntu, uwo gihamye akatirwa igifungo kiri hagati y’imyaka 3-5 n’ihazabu y’amafaranga ari hagati ya miliyoni 1 kugeza kuri 3.
Bienvenue Redemptus
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru