Yanditswe Apr, 15 2021 17:03 PM | 35,852 Views
Ikigo cy'imisoro n'amahoro, RRA
cyatangaje ko abarebwa n'umusoro ku mutungo utimukanwa bakwihutira kuwumenyekanisha
no kwishyura, kugira ngo birinde gucibwa amande ashobora kurenga 50%.
Gusa iki kigo kivuga ko ubwitabire kubarebwa n'uyu musoro bukiri hasi kuko buri munsi ya 30%.
Inama y'abaminisitiri yateranye tariki 15 Werurwe uyu mwaka, niyo yatangaje ko umusoro ku butaka w'umwaka wa 2020 uzishyurwa hagendewe ku bipimo byakoreshejwe mu kwishyura umusoro wa 2019.
Ibi binajyana n'uko abazatanga uyu musoro bahawe ukundi kwezi ko kumenyekanisha no gusora, ibintu abarebwa n'uyu mwanzuro basanga bifite inyungu ikomeye.
Kuva muri Nyakanga umwaka ushize nibwo hatangiye gukurikizwa ibipimo bishya by'umusoro ku butaka, aho metero kare imwe yatangiye gusora hagati ya 0 n'amafaranga 300 mu gihe muri 2019 yasoraga hagati ya 0 n'amafaranga 80.
Abagomba kwishyura uyu musoro bavuga ko nubwo icyorezo cya Covid-19 cyakomye mu nkokora ubuzima rusange bw'igihugu, ngo nibura hatanzwe umwanya wo gushakisha amafaranga ku buryo ntawe uzacibwa amande y'ubukererwe.
Kugeza ubu hirya no hino mu Mirenge abagomba gutanga umusoro ku mutungo utimukanwa barimo kuwumenyekanisha abandi bishyura, abatanga iyi serivise basobanura ko umubare w'abaza gusora utaraba munini, gusa bakizera ko uko baba bangana kose bazahabwa serivise.
Nubwo hatanzwe igihe cy'inyongera ku bagomba gutanga umusoro ku mutungo utimukanwa, ikigo cy'imisoro n'amahoro kivuga ko abantu ibihumbi 300 bangana na 30% ari bo bamaze gusora, mu gihe hateganijwe abakabakaba miliyoni imwe.
Komiseri wungirije ushinzwe imisoro yeguriwe inzego z'ibanze, Karasira Erneste avuga ko kutamenyekanisha umusoro ku gihe no kuwutanga biganisha ku gucibwa amande yanagera kuri 50%.
Yagize ati “Ubwitabire buracyari hasi kuko buracyari munsi ya 30% y’abagomba gutanga uwo musoro, dushyizemo abari baramenyekanishije mbere ndetse n’abarimo kumenyekanisha ubu. Ni ikibazo twumva twakangurira abaturarwanda bose kubitekerezaho vuba ku buryo bamenyekanisha bakanishyura uwo musoro batarindiriye umunota wa nyuma.”
Akomeza agira ati “Ibihano biraremereye kandi nta gihano cyoroha, ubundi iyo wamenyekanishije umusoro ariko ntiwishyure ku gihe, wa musoro ubwo wiyongeraho 10%, n’inyungu z’ubukererwe zingana na 1.5% buri kwezi, gutinda kumenyekanisha byo ni 40% by’ayo wagombaga kwishyura.”
Minisiteri y'imari n'igenamigambi ivuga ko ibipimo bishya by'umusoro ku butaka bijeje abaturage ko bizavugururwa, bizatangazwa mu gihe cya vuba ndetse ibyo bikaba ari nabyo bizashingirwaho hishyurwa imisoro y'umwaka wa 2021. Abari batanze imisoro mbere y’uyu mwanzuro bazayaheraho mu kwishyura uwo muri uyu mwaka wa 2021.
Jean Claude Mutuyeyezu
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru