AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Raporo y’u Bufaransa, intambwe nziza ku mubano wabwo n'u Rwanda-Impuguke

Yanditswe Mar, 28 2021 10:04 AM | 74,605 Views



Abantu b’ingeri zinyuranye basanga raporo y’itsinda ry’abashakashatsi ku ruhare rw’u Bufaransa muri jenoside yakorewe abatutsi ari intambwe ishimishije mu kumenya ukuri kuri jenoside ikazanagira akamaro ku mubano w’u Rwanda n’u Bufaransa.

Mu kwezi kwa 5 mu 2018 Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagiriye  uruzinduko rw’akazi mu Bufaransa ku butumire bwa mugenzi we Emmanuel Macron. Icyo gihe ni bwo Perezida Macron yiyemeje gushyiraho Komisiyo yo gusuzuma inyandiko u Bufaransa bubitse zifitanye isano na Jenoside yakorewe abatutsi zanditswe  hagati y’umwaka wa 1990 na 1994.

Mu mpapuro zisaga 1000 raporo y’iryo tsinda yashyize ahagaragara kuwa 26 werurwe 2021 igaragaza ko u Bufaransa bwakurikiye buhumyi politiki y’u Rwanda hagati ya 1990 na 1994 nkuko Vincent Duclert ukuriiye iri tsinda abitangaza.

Ati “Ikosa rya mbere ni ukutabasha kumva ukuri k’u Rwanda kimwe n’ ukwa Afurika muri rusange,ugashyira ku Rwanda ibisigisigi by’ubukoloni, bukabutwerera amoko. U Rwanda tuzi ko ari igihugu cyitiriwe amoko atatu kandi atari byo. Abanyarwanda ni bamwe basangiye idini imwe, abantu bunze ubumwe. Ubukoloni bw’Ababiligi rero baraje bahimba amoko atari yo abahutu, abatutsi n’abatwa. U Bufaransa rero icyo bwakoze ni gutiza umurindi iryo vangura ry’amoko bushyigikira ubutegetsi bwa Habyarimana. U Bufaransa bwagombye kuba bwaragiye mu murongo w’inama ya Labaule bugaharanira deemokarasi mu Rwanda ariko si byo bwakoze. U Bufaransa bwahaye byose Habyarimana ariko ntibwagira icyo bumusaba ni ikibazo gikomeye kuko byarashobokaga gutegeka Habyarimana gukuraho indangamuntu zirimo amoko, kwigizayo intagondwa z’abahutu ariko politiki y’u Bufaransa ahubwo yabaye iyo kubimushyigikiramo no kumuha intwaro nyinshi kuko icyo gihe u Rwanda rwari rwuzuye intwaro.”

Nubwo raporo y’aba bashakashatsi itunga agatoki ubuyobozi bw’u Bufaransa by’umwihariko uwari Perezida Francois Mitterand ntivuga ko haba harabaye ubufatanyacyaha mu gukora jenoside.

Umunyamategeko uba mu Bufaransa, Me Richard Gisagara akavuga ko uko byagenda kose hari intambwe yo kwishimira u Bufaransa bwateye.

Ati “Ibyo kuvuga ko u Bufaransa hari uruhare bwagize nk’igihugu barabivuga. Bavuga ko bwagize uruhare rukomeye kubera ko u Bufaransa bwakomeje gushyigikira Leta yakoraga jenoside kandi hari ibintu byinshi byagaragazaga ko iyo jenoside irimo gukorwa ntibitandukanye na yo bagashaka noneho nyuma kohereza Operation Turquoise ngaho kugira ngo babashe kugarura isura yabo. Raporo ivuga ko habaye jenoside ikica Abanyarwanda bikaba na faillite ku bufaransa. Icyo rero baracyemera gusa si gishya ku byo twari dusanzwe tuzi ariko icyo twashima ni uko ari bwo bwa mbere muri raporo official ya Leta y’u Bufaransa bemeye ayo makosa agaragara.”

Alain Gauthier ukuriye ihuriro ry’imiryango iharanira gushyikiriza ubutabera abakoze jenoside mu Rwanda, avuga ko nubwo ari intambwe ishimishije itewe hari ibindi bigomba gukorwa kugira ngo abagize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi bose babiryozwe.

Ati “Tubabajwe nuko ubufatanyacyaha bwa Leta y’u Bufaransa butagaragajwe. Twe ubwo bufatanyabikorwa tumaze imyaka 27 tubugaragaza byaba gutera inkunga y’amafaranga, iya gisirikare, iya diplomasi n’ibindi, navuga ko twe tutaranyurwa. Iyi raporo ya Duclert tutarabasha gusoma ntago ivuga ku rugamba twe dukora  nk’inshyirahamwe ry’imiryango iharanira ko abakoze jenoside bashyikirizwa ubutabera, sintekereza ko haba harimo amakuru avuga ku bantu twe dukurikirana mu butabera kuko twe dukurikirana abantu ku giti cyabo.”

Nyuma iyi raporo ishyizwe ahagaragara perezida wa Komisiyo ya Afurika yunze Ubumwe Moussa Faki Mahamat, yatangaje ko intambwe u Bufaransa bwateye ishimishije.

Ati “Nameneye ko hasohotse raporo y’itsinda ry’abashakashatsi b’Abafaransa kuri jenoside yakorewe abatutsi. Iyi raporo nini icukumbuye igaragaza uruhare ku buryo bwinshi. Ni igikorwa cy’ubutwari gikwiye gushimwa. Ndashima iki cyemezo cy’ ngirakamaro kiganisha ku kuri ku kintu kibi cyane kurusha ibindi byabaye mu mateka ya Afurika muri ibi bihe turimo.”

Guverinoma y'u Rwanda na yo yatangaje ko yakiriye neza raporo ya Komisiyo ikuriwe na Vincent Duclert, intambwe y'ingenzi iganisha ku kumvikana ku ruhare rw'u Bufaransa muri jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.

Jean Damascène MANISHIMWE



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage