Yanditswe Mar, 16 2024 20:27 PM | 127,715 Views
Umuraperi Gatsinzi Emery ‘Riderman’ yagarutse ku rugendo rutoroshye abahanzi batangiranye Hip hop banyuzemo rwo kutemerwa, ashimangira ko ubu bakaba bagiriwe icyizere.
Yabigarutseho mu Kiganiro yahaye Radio Rwanda aho yari umutumirwa mu makuru yo ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, tariki ya 16 Werurwe 2024.
Riderman yavuze ko agitangira umuziki mu 2006 yakoreshaga izina rya G-Rider, ariko riza guhindurwa n’umuhanzi witwa Emino, ubwo bahuriraga mu ndirimbo.
Uyu muraperi uri mu bamaze igihe kinini mu muziki yivuga nk’umuhanzi, umubyeyi akaba n’umushabitsi.
Yagaragaje ko kuba umubyeyi byamufashije mu muziki we kuko byamuhinduriye ubuzima.
Ati “Kuba umubyeyi bihindura icyerekezo ufite ku Isi. Ni ibintu bigufasha kuko hari ibyo wiyemeza kandi bikaguha icyerekezo. Yaba umugore, abana, ababyeyi, abavandimwe bose bakomeza kukuba iruhande bakagushyigikira.’’
Riderman yavuze ko mu byo akora yishimira kugira abantu bamuba hafi, bakomeza kumutera imbaraga ndetse byanatumye adacogora gukora umuziki.
Yakomeje ati “Hatagize igihinduka ni mu mpera z’uyu mwaka. Hari album ndi gukoraho, isa n’irangiye. Hari indirimbo ndi gushyira hanze ziyiriho, ntekereza ko mu mpera z’umwaka nzategura igitaramo cyanjye nkabamurikira izi ndirimbo.’’
Riderman wiyita Umwami w’Ibisumizi yahishuye ko album ye nshya izaba iriho indirimbo 12.
Yavuze ko ahazaza ha Hip hop yari mu biganza bizima kuko hari abaraperi bashya bazakomeza kuyobora.
Riderman yavuze ko hari igihe yashatse kureka umuziki ariko abakunzi be n’umubyeyi we bamwereka ko bidakwiye.
Ati “Dutangira umuziki badufata nka mayibobo. Bakadufata nk’abantu badafite ikinyabupfura. Ugasanga ibigo birakorana n’abahanzi ba R&B twebwe ntibikorane natwe. Iyo myumvire yagiye ihinduka.’’
Yanavuze ko Hip hop itakunze gukinwa cyane kubera ruswa ‘yabyinagaje’ iyi njyana nyamara izindi njyana zishyirwa ku ibere.
Uyu muraperi avuga ko mu 2018 yigeze ashaka kuva mu muziki ariko abafana be ndetse na Se baramucyaha, bamubwira ko adakwiye gucika intege.
Ati “Ntekereza ko ntazawugarika [umuziki], wenda umuntu yagabanya uburyo awukoramo.’’
Riderman yatangiye kuririmba muri Gicurasi 2006 yinjiye muri UTP Soldiers, itsinda ryari rigizwe na NEG G The General na MIM. Bakoranye indirimbo umunani maze nyuma yaho na we asohora indirimbo ku giti cye ya mbere mu 2007, yise “Turi muri Party”, ahita akomerezaho urugendo rwe nk’umuhanzi wigenga.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru