AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Rubavu: I Mudende abaturage 10% ni bo bafite amazi meza hafi yabo

Yanditswe Mar, 22 2022 11:36 AM | 19,037 Views



Mu ngendo abadepite bakomeje kugirira mu Ntara y’ i Burengerezuba basanze imibereho y’abatuye muri Mudende ikomeje kubangamirwa no kutagira ibikorwa remezo bihagije birimo amazi n’umuriro w’amashanyarazi.

Muri uyu murenge utuwe n’abarenga ibihumbi 30, imibare igaragaza ko abarenga 90 % bagenda urugendo rurerure cyane rw’ibirometero 10 bagiye kuvoma amazi.

Ni mu gihe 10% gusa ari bo bafite amazi meza hafi yabo.

Abadepite bavuze kuba abatuye muri ibi bice batagerwaho n'amazi meza ari imbogamizi ikomeye ku mibereho myiza n'isuku y'abatuye Mudende.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Mudende bwabwiye abadepite ko kuba bafite amazi adahagije bifitanye isano n’imiterero y’umurenge wabo utuye mu misozi aho bigoranye kugeza amazi ku baturage.

Kugeza amashanyarazi ku batuye Mudende na byo biracyari ingorabahizi kuko imibare igaragaza ko mu ngo zirenga ibihumbi 7 zituye muri murenge, izigera ku bihumbi 5 nta mashanyarazi zifite. Bivuga ko abafite amashanyarazi ari 20%.

Abadepite basabye ko uyu murenge wakwitabwaho ukegerezwa ibikorwarwaremezo.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage