Yanditswe Mar, 23 2024 17:42 PM | 130,359 Views
Abaturiye umugezi wa Sebeya muri metero 10 na 50 ariko bakaba batarimuwe, barasaba gukurwa mu gihirahiro, bakamenya niba kuri ubu bakubaka bakanavugurura inzu zabo, cyangwa se niba ibyo bakomeje kubwirwa ko bimuka bizaba.
Imiryango yari ituye muri metero 10 uvuye ku mugezi wa Sebeya yarimutse, inzu zimwe zirasenywa, icyakora hari izindi nzu ziri hagati ya metero 10 na 50 zashyizweho ikimenyetso ko nazo zigomba kuvaho, ariko na magingo aya, abazituyemo bari mu rujijo, ntibazi niba nabo barebwa no kwimuka.
Harebwe uburyo ibungabungwa rya Sebeya riri gukorwa hubakwa inkuta, aba bafite inzu muri metero kugeza kuri 50 basanga bakemererwa kuvugurura, kuko bakeka ko Sebeya itazongera kuba ikibazo.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buvuga ko inzego zitandukanye z’ubuyobozi zitarafata icyemezo niba abo baturage bagomba kuguma aho bari batuye cyangwa niba bazimurwa.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bugaragaza ko nubwo abo baturage bakiri ahantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga kuko ibyakozwe kuri uyu mugezi wa Sebeya bitarangira, ngo nta mpungenge zikwiye kubaho, hateguwe ahantu habugenewe abaturage bajyanwa mu gihe hakongera kubaho imyuzure itewe n'imvura nyinshi.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru