AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Rubavu: Urubanza rwa KOADU rwatangiye, hari uwahise atabwa muri yombi

Yanditswe Feb, 06 2020 17:17 PM | 13,094 Views



Kuri uyu wa Kane, Urukiko rwisumbuye rwa Rubavu mu Ntara y'Iburengerazuba rwaburanishije mu mizi urubanza ubushinjacyaha buregamo abahoze ari abayobozi ba Koperative y'ababazi b'inyama KOADU.

Bashinjwa gukoresha uburiganya n'inyandiko mpimbano bagamije kwikubira umutungo wa koperative bari babereye abayobozi. Uwo mutungo ubarirwa hejuru ya miliyoni 600 z’amafaranga y’u Rwanda.

Uru rubanza ruragwemo kandi Sosiyeti y’ubwubatsi yitwa KIKOCEKA ishinjwa guhimba inyandiko z'umwenda wa ungana na miliyoni 435 iryoza  Koperative KOADU n’uwari  noteri w’Umurenge wa Rubavu mu mwaka wa 2015 ,utagaragajwe aho aherereye muri iki gihe.

Nyuma yo kumva ubuhamya n’ibimenyetso by’ubushinjacyaha, inteko iburanisha yakiriye ubwiregure bw’abaregwa barimo Mbanjimbere Faustin wari Perezida wa KOADU na Rwango Jean Claude wari umunyamabanga, baburana bafunze by’agateganyo.

Aba bombi bavuga ko nta bimenyetso bihagije ubushinjacyaha bugaragaza bwabahamya icyaha. Bakongeraho ko babaye baranyereje amafaranga ya koperative batakurikiranwa bonyine kubera ko hari abandi bakozi ba koperative barimo umucungamutungo n’umubitsi.

Ikindi cyagaragaye muri uru rubanza ni uwitwa Nzabandora Theogene wari waje ahagarariye ya sosiyeti y’ubwubatsi ishinjwa ubufatanyacyaha mu byaha biburanwa. Inteko iburanisha ikaba yahise ifata umwanzuro wo kongera kumuta muri yombi na we ngo azajye aburana afunze by’agateganyo.

Biteganijwe ko uru rubanza ruzakomeza ejo ku wa gatanu, ahazakomeza kumvwa abandi baregwa muri uru rubanza harimo n’abaregera indishyi.


Jean Paul MANIRAHO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage