Yanditswe Apr, 24 2022 11:54 AM | 49,763 Views
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Murenge wa Base mu karere ka Rulindo, baravuga ko ibikorwa byo kwifatanya nabo kwibuka no kubaremera bibafasha kwisanga muri gahunda z’ubumwe n’ubwiyunge no gukira ibikomere.
Ni mu gihe akarere ka Rulindo kavuga ko katazahwema kubishyigikira
mu rwego rwo guharanira iterambere
ryabo.
Nyirababiligi Dancilla warokotse jenoside yakorewe Abatutsi akaba atishoboye mu murenge wa Base, kuri uyu wa Gatanu ni umwe mu bagera kuri 31 baremewe bagahabwa amatungo magufi, ibiribwa ndetse n’amasabune.
Ni ibintu bavuga ko bishimishije kuko
bigiye kubafasha kuvugurura imibereho.
Aba
barokotse jenoside yakorewe Abatutsi baravuga ko gahunda nk’izi zo kwifatanya
nabo zikunze gutegurwa mu gihe cy’iminsi 100 yo kwibuka jenoside yakorewe
Abatutsi, zibahumuriza ndetse bigatuma barushaho kwiyumva muri gahunda z’ubumwe
n’ubwiyunge.
Perezida
wa Ibuka mu Murenge wa Base, Hakizimana Aloys ashimangira ko ibikorwa nk’ibi ari
ingenzi mu mibereho y’abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi, kandi ari intambwe
yatewe mu gusigasira ubumwe n’ubwiyunge hagati.
Akimpaye
Christine ni umunyamabanga w’inama njyanama y’Akarere ka Rulindo, aravuga ko
ibikorwa nk’ibyo bigamije isanamitima n’iterambere ry’abarokotse jenoside
yakorewe Abatutsi, batazahwema kubishyigikira kuko bahisemo kuba umwe.
Abaremwe bahawe intama 7, ihene 2, ingurube 4, naho abagera kuri 20 bahabwa ibyo kurya birimo ifu y’ibigori, ibishyimbo n’amasabune.
Ni igikorwa cyabimburiwe n’ibiganiro ku mateka ya politiki mbi yabibye amacakubiri yaganishije kuri jenoside yakorewe Abatutsi.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru