AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Rusizi: Abunzi bamwe ntibishyuriwe ubwisungane bemerewe

Yanditswe Apr, 04 2019 19:53 PM | 7,376 Views



Bamwe mu bagize inteko z'abunzi ku nzego z'utugali n'imirenge mu karere ka Rusizi baravuga ko batazi impamvu hari bamwe muri bo bishyurirwa ubwisungane mu kwivuza abandi ntibabikorerwe nk'uko biteganywa n'itegeko; ibintu bavuga ko bibaca intege muri uyu murimo bakora.

Bamwe mu batarishyuriwe baca imanza mu Murenge wa Gashonga. Babwiye RBA ko guha ubwishingizi bamwe ukareka abandi kandi bose bahuriye ku nshingano zimwe, bituma bagenda bacika intege nk’uko Mukandanga Adela na na Kayihura Vedaste bagize komite y’abunzi b’ubujurire mu Murenge wa Gashonga babivuga.

Aba bunzi bavuga ko mu mwaka ushize wa 2018, ari bwo hagaragaye iki kibazo cyabo cyo kutishyurirwa  ubwisungane mu kwivuza bo n'imiryango yabo nkuko byari biteganyijwe.

Urwego rw’inzu y’ubufasha mu by’amategeko MAJ, rukurikirana by’umwihariko abunzi bo mu Karere ka Rusizi, ruvuga ko kuba hari abatarishyuriwe ubwishingizi byatewe n'ikibazo cy'ikoranabuhanga ritahujwe neza bigatuma bamwe bayahabwa abandi ntibayabone. Gusa bizezwa ko ubu byamaze gukosorwa ku buryo ayo mafaranga yageze mu Mirenge, kugira ngo abiyishyuriye ubwishingizi bayasubizwe, nk'uko byemezwa na Rubagumya Antoine uyobora MAJ mu Karere ka Rusizi.

Gahunda yo kwishyurira ubwishingizi abagize inteko z'abunzi yatangiranye n’izi nteko ubwo zajyagaho mu mwaka wa 2004. Buri wese yari yemerewe kutarenza abantu 5 mu muryango, bityo agafatira hamwe ibihumbi 15 by'amafaranga y'u Rwanda. 

Mu karere ka Rusizi habarurwa abunzi 777; abahuriye kuri iki kibazo cyo kuba batarishyurirwa ubwisungane mu kwivuza  bw’umwaka ushize ni 186, bakaba bavuga ko mu gihe bidakosowe vuba byazakomeza kubagiraho ingaruka no mu mwaka utaha w’ubwisungane mu kwivuza.

Didier Ndicunguye - RBA/Rusizi




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage