AGEZWEHO

  • Umurinzi w'Igihango Damas Gisimba warokoye benshi muri Jenoside yatabarutse – Soma inkuru...
  • Angola yashimye umuhate urimo gushyirwa mu biganiro byo kugarura amahoro muri RDC – Soma inkuru...

Rusizi: Hatashywe ibiraro bitatu byo mu kirere

Yanditswe Nov, 23 2022 12:35 PM | 217,588 Views



Abaturage bo mu Karere ka Rusizi biganjemo abo mu Murenge wa Butare baravuga ko ibiraro bitatu byo mu kirere bubakiwe bigiye kunoza ubuhahirane n'imigenderanire kuko ngo iyo imigezi yuzuraga byabaga bigoye kwambuka ngo bagere mu bindi bice kandi ari ho bashakira imibereho.

Aba baturage batangaje ibi mu gihe hatahagwa ibiraro bitatu byo mu kirere birimo ikiri mu Murenge wa Bugarama na bibiri biri mu Murenge  wa Butare bihuza utugari n'indi mirenge.

Aha mu Murenge wa Butare ikiraro gihuza akagali ka Gatereri n'aka Rwambogo gifite uburebure bwa metero 98, ngo kije ari igisubizo ku buhahirane bwari bwarahagaze kuri utwo tugari ndetse no kubaturuka mu Murenge wa Bweyeye berekeza mu bindi bice.

Aba baturage ngo barashima Perezida wa Repubulika Paul Kagame wibuka n'abatuye mu cyaro cya kure bakabona iterambere. Bati turamushimira kubw'izi nzira zo mu kirere. 

Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi Dr. Kibiriga Anicet avuga ko uretse ibi biraro bitatu byo mu kirere bujuje muri uyu mwaka, ngo umwaka utaha hari gahunda yo kubaka ibindi bibiri muri uyu Murenge wa Butare n'ahandi kugira ngo abaturage bakomeze guhahirana biteze imbere nta nkomyi.

Iki kiraro gihuza Gatereri na Rwambogo cyatwaye miliyoni zisaga 130; byose uko ari bitatu byatwaye miliyoni zikabakaba 400 z'amafaranga y'u Rwanda.


Jeannine Ndayizeye




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Minisiteri y'Ibidukikije irabasaba kureka gukoresha ibikoresho bya pulasiti

Angola yashimye umuhate urimo gushyirwa mu biganiro byo kugarura amahoro muri RD

Perezida Kagame yitabiriye irahira rya Perezida Erdogan

Banki Nyafurika itsura amajyambere irasaba imiryango itari iya leta kuyishyigiki

Hakenewe miliyari 296Frw zo gusana no kubaka ku buryo burambye ibyangijwe n'

Inama ya EAC yemeje ko abarwanyi ba M23 bazakirirwa mu kigo cya Rumangabo

Hibutswe Captain Mbaye Diagne wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Abanyamahanga bashoye imari mu Rwanda basanga iki ari igihugu ntangarugero mu ko