Yanditswe Jan, 27 2017 12:10 PM | 2,011 Views
Perezida Kagame avuga ko kugira ngo intego z'Iterambere rirambye zigerweho, abikorera, abagiraneza, za Leta n'abatuye isi bose bagomba gufatanya. Ibi umukuru w'igihugu cy'u Rwanda amaze kubivugira mu muhango wo gufungura inama mpuzamahanga yiga ku ntego z'iterambere rirambye ku ruhande rwa Afurika, abayiteraniyemo bagera muri 200 barasuzumira hamwe uburyo hakwihutishwa ishyirwa mu bikorwa rya gahunda z'intego z'iterambere rirambye ku mugabane wa Afurika kugeza mu mwaka w’2030.
Perezida Kagame yashimiye inzego zitandukanye zitabiriye iyi nama zavuye ku mugabane wa Afurika no hanze yawo aho yavuze ko Abanyafurika bagomba gufata izi ntego z’iterambere rirambye SDGs nk’uburyo bwo kubafasha kugabanya icyuho gihari hagati y’ababayeho nabi n’ababayeho neza.
Aha kandi avuga ko izi ntego ari igikoresho kizabafasha kubigeraho, kugira ngo ubuzima bw’abaturage bugende neza. Perezida Kagame kandi ashimangira ko hakenewe ubufatanye kugirango iterambere rigerweho.
Iyi nama kandi yabaye n'umwanya wo gutangiza ku mugaragararo Ikigo kizafasha Afurika mu ishyirwa mu bikorwa ry’izo ntego z’iterambere rirambye, “SDGs Center For Africa, ikigo gifite icyicaro i Kigali mu Rwanda.
U Rwanda rwatoranyijwe nyuma yo guhiga ibindi bihugu, mu ishyirwa mu bikorwa ry’intego z’ikinyagihumbi zizwi nka MDGs.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru