AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

SDGCAfrica:Kugera ku ntego z'iterambere rirambye birasaba ubufatanye bwa bose

Yanditswe Jan, 27 2017 12:10 PM | 2,011 Views



Perezida Kagame avuga ko kugira ngo intego z'Iterambere rirambye zigerweho, abikorera, abagiraneza, za Leta n'abatuye isi bose bagomba gufatanya. Ibi umukuru w'igihugu cy'u Rwanda amaze kubivugira mu muhango wo gufungura inama mpuzamahanga yiga ku ntego z'iterambere rirambye ku ruhande rwa Afurika, abayiteraniyemo bagera muri 200 barasuzumira hamwe uburyo hakwihutishwa ishyirwa mu bikorwa rya gahunda z'intego z'iterambere rirambye ku mugabane wa Afurika kugeza mu mwaka w’2030.

Perezida Kagame  yashimiye inzego zitandukanye zitabiriye iyi nama zavuye ku mugabane wa Afurika no hanze yawo aho yavuze ko Abanyafurika bagomba gufata izi ntego z’iterambere rirambye SDGs nk’uburyo bwo kubafasha kugabanya icyuho gihari hagati y’ababayeho nabi n’ababayeho neza.

Aha kandi avuga  ko izi ntego ari igikoresho kizabafasha kubigeraho, kugira ngo ubuzima bw’abaturage bugende neza. Perezida Kagame kandi ashimangira ko hakenewe ubufatanye kugirango iterambere rigerweho.

Iyi nama kandi yabaye n'umwanya wo gutangiza ku mugaragararo Ikigo kizafasha Afurika mu ishyirwa mu bikorwa ry’izo ntego z’iterambere rirambye, “SDGs Center For Africa, ikigo gifite icyicaro i Kigali mu Rwanda.

U Rwanda rwatoranyijwe nyuma yo guhiga ibindi bihugu, mu ishyirwa mu bikorwa ry’intego z’ikinyagihumbi zizwi nka MDGs.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage