AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

SENA yatoye Itegeko Nshinga ku mpinduka ku ngingo zirebana n’amatora y’Abadepite

Yanditswe Jun, 02 2023 17:52 PM | 113,145 Views



SENA y’u Rwanda yatoye Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, nyuma yo gukora ubugororangingo n’impinduka ku ngingo zimwe na zimwe by'umwihariko irebana n’amatora y’Abadepite.

Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryatowe n’inteko rusange ya SENA, nyuma yo gutora ingingo ku yindi ku zakorewe ubugororangingo ndetse n’izavuguruwe.

Visi Perezida wa Sena, Nyirasafari Esperance avuga ko nta mpinduka zihambaye zakozwe ku mushinga SENA yashyikirijwe n’umutwe w’Abadepite mu kwezi gushize.

Ikindi ni uko inyito ivuga ko ari Itegeko Ishinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo muri 2003 ryavugurwe muri 2015 itazakomeza gukoreshwa, kabone nubwo ntacyahindutse ku irangashingiro ryemejwe n’abaturage muri 2003 ndetse na 2015.

Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryatowe n’inteko rusange ya SENA rizasubizwa mu mutwe w’Abadepite nawo uritore nyuma rishyikirizwe Perezida wa Repubulika nawe arishyireho umukono ribone gutangira kubahirizwa.

Uyu mushinga wo kuvugurura Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda watangijwe na Perezida wa Repubulika, ku mpamvu nyamukuru yo guhuza amatora y’abadepite n’aya perezida wa Repubulika.

Divin Uwayo




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage