Yanditswe Nov, 28 2022 20:41 PM | 246,845 Views
Abasenateri bagize Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano bavuga ko ikibazo cy’impanuka zo mu muhanda gihangayikishije bagasaba inzego bireba kugihagurukira kuko zihitana ubuzima bw’abatari bake.
Imibare Polisi y'u Rwanda y yerekena ko mu 2018 impanuka zahitanye abantu 597, muri 2019 zigwamo abantu 673, muri 2020 hapfa abantu 675 na ho 2021 baba 655.
Ikigega cy’ingoboka cyihariye kigaragaza ko kuva muri Nyakanga 2019 kugeza muri Kamena 2022 hamenyekanishijwe impanuka 990. Muri zo, impanuka 591 ni ukuvuga 59.7% zatewe n’ibinyabiziga bitari bifite ubwishingizi, harimo 74.6% bingana n’impanuka 441 zatewe na moto zidafite ubwishingizi.
Iki kibazo cyahagurukije abasenateri bagize Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano bareba uko gihagaze hirya no hino mu gihugu.
Mu kiganiro iyi komisiyo yagiranye n’inzego zirimo ikigega cyihariye cy’ingoboka, ishyirahamwe ry’ibigo by’ubwishingizi mu Rwanda n’Urwego ngenzuramikorere RURA, hagarutswe ku bitera izi mpanuka birimo imodoka zishaje zitwara abanyeshuri n’amakamyo atunda imicanga n’amabuye.
Abayobozi b’izi nzego na bo bagaragaza ko izi mpanuka ziteza igihombo mu buryo bunyuranye cyane cyane ku bari mu bwishingizi naho RURA ikagaragaza ko hari ingamba zigenda zifatwa.
RURA ivuga ko abatwara abagenzi mu buryo bwa rusange batangiye guhabwa ikarita y’ubunyamwuga ku buryo 2043 bazihawe kuri 2,400 bazisabye. Gusa muri abo, 30 barahanwe bitewe no kwitwara nabi.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru