AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Sena irasaba ko habaho imikoranire mu kurwanya ihakana n'ipfobya rya jenoside

Yanditswe Oct, 03 2019 20:16 PM | 9,626 Views



Sena  yamuritse ubushakashatsi ku ipfobya n'ihakana rya jenoside yakorewe abatutsi bikorerwa mu mahanga, aho igaragaza ko hakwiye imikoranire ihamye n'ibindi bihugu, kandi za ambasade zikongererwa ubushobozi, mu rwego rwo guhangana n'ibi byaha.

Ubu bushakashatsi bwakozwe hagati ya 2015 na 2017, bukaba bwarashingiye ku nyandiko zinyuranye.

Bugaragaza ko abahakana bakanapfobya jenoside yakorewe abatutsi ahanini bakoresha imvugo isesereza abatutsi, kandi igamije no guteza urujijo hagati y'abantu, aho abenshi badahakana ko jenoside yabayeho, ariko bakerekana ko habayeho jenoside ebyiri. 

Ikindi ngo usanga bihisha inyuma ya politiki n'uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo, ku buryo n'ababihaniwe bivugwa ko bazize kutavuga rumwe na Leta y'u Rwanda.  

Umushinjacyaha Mukuru Jean Bosco Mutanhana avuga ko  mu mahanga ibi byaha bikiri byinshi, agashimangira ko ambasade zagira uruhare mu kubirwanya.

Ubu bushakashatsi bwagaragaje kandi ko ihakana n'ipfobya rya jenoside yakorewe abatutsi bikorerwa mu mahanga, ryifashisha itangazamakuru, kwandika ibitabo, kubinyuza mu mitwe ya politiki cyangwa se mu miryango mpuzamahanga.

Zimwe mu ngamba zafasha guhangana n'iki kibazo, harimo ko inzego z'ubutabera n'iz'ububanyi n'amahanga zakorana cyane na guverinoma z'ibindi bihugu, kugira ngo hashyirweho amategeko ahana abagaragaweho ibi byaha, kandi ambasade zikongererwa ubushobozi, kugira ngo zirusheho kwegera Abanyarwanda baba mu mahanga, zibakangurire kwitabira gahunda za Leta. 

Perezida wa Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa muntu, Nirere Madeleine avuga ko igihugu gikwiye no kujya gikora amatangazo ari ku rwego mpuzamahanga, yamagana abahakana bakanapfobya jenoside yakorewe abatutsi.

Perezida wa Sena Bernard Makuza, avuga ko ubu bushakashatsi ari nk'umurage basigiye abazabasimbura muri manda ya 3 ya Sena izatangira muri uku kwezi, mu rwego rwo gukomeza guharanira ubumwe n'ubwiyunge by'abanyarwana. 

Avuga kandi ko ibi byaha byo guhakana no gupfobya jenoside yakorewe abatutsi bigomba guhagurikirwa n'isi yose.

Ubu bushakashatsi bwa Sena buhuye n'inshingano ifite yo kugenzura iyubahirizwa ry'amahame remezo avugwa mu ngingo ya 10 y'Itegeko Nshinga rya Repubulika y'u ry'u Rwanda, cyane cyane iryerekeye gukumira no guhana icyaha cya jenoside, kurwanya ihakana n'ipfobya bya jenoside, no kurandura burundu ingengabitekerezo ya jenoside.


Jeannette UWABABYEYI 



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage