AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Sena yasoje igihembwe gisanzwe irebera hamwe ibibazo bikiri mu burezi mu Rwanda

Yanditswe Dec, 04 2018 23:33 PM | 37,015 Views



Komisiyo y’imibereho y’abaturage n’uburenganzira bwa muntu muri sena Iratangaza ko n’ubwo hari intambwe ishimishije yatewe mu ishyirwa mu bikorwa ry’integanyanyigisho zishingiye ku bushobozi mu mashuri abanza n’ayiumbuye, ngo hari bimwe mu bibazo bishingiye ku ngengo y’imari idahagije n’igenamigambi rinoze kugira  iyo gahunda izarusheho kugenda neza.

Muri raporo komisiyo y’imibereho y’abaturage n’uburenganzira bwa muntu muri sena yashyikirije inteko rusange ya Sena, hari ibyo komisiyo yasuzumye ubwo yasuraga ibigo by'amashuri mu turere 13 hirya no hino mu gihugu. Mu byo iyo komisiyo yashimye ni intambwe yatewe mu banyeshuri mu gushyira mu bikorwa integanyanyigisho zishingiye ku bushobozi mu mashuri abanza n’ayiumbuye,iterambere ry'ururimi rw'icyongereza n'ibindi. Gusa, ngo  haracyari ikibazo cy'ibikoresho bike birimo na za mudasobwa ndetse na murandasi idahagije, amafaranga atinda kugera ku bigo by'amashuri n'ibindi n'uko bisobanurwa na perezida w'iyo Komisiyo Hon Niyongana Galican. Ati, "Haracyari ikibazo cya Internet, ku buryo no kubona ibitabo ntacyo byaba bimaze iki kibazo kidakemutse. Ku kibazo cya mudasobwa hari ikibazo cy'uko zimwe zipfa ntizisanwe, ikibazo cy'amafaranga y'ishuri atinda, n'ayo kugaburira abanyeshuri biba ngombwa ku bajya kwikopesha ugasanga nayo aratinda. Ibyo kubaka inzego zituma urwego rw'uburezi rukomeye ni ikibazo.''

Abandi basenateri bari muri iyo nteko rusange bavuga ko hari ibindi bibazo bikwiye kwitabwaho kugira ngo gushyira mu bikorwa integanyanyigisho zishingiye ku bushobozi mu mashuri abanza n’ayiumbuye zigende neza. Senateri Sindikubwabo Jean Nepomuscene yagize ati, ''Ku bijyanye n'uburezi mu mashuri y'incuke niko igihugu cyacu gisa n'ikidahagaze neza, kandi amashuri y'incuke amenshi aracyari mu biganza by'ababyeyi n'abikorera, abayajyamo hirya no hino mu cyaro ni bake kubera ubushobozi buke bw'ababyeyi. Iyo nteganyanyigisho ni iki yateganyije mu gukemura iki kibazo?''

Imibare Sena ikesha inzego z'uburezi, igaragaza ko ku bijyanye n'ikoranabuhanga, amashuri abanza 1523/1575 yahawe mudasobwa imwe ku mwana. Naho amashuri yisumbuye ya leta n'afashwa na leta bw'amasezerano, agera kuri 707 ahabwa mudasobwa.

Inteko rusange ya sena yasabye ko guverinoma yategura mu gihe cy'amezi 6 gahunda y'ibikorwa bishingiye ku cyegeranyo cy'ibibazo biri mu mashuri yose. Imitwe yombi y'inteko ishinga amategeko kandi nibwo yasoje igihembwe bya mbere gisanzwe.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage