Yanditswe Jul, 23 2022 19:15 PM | 82,636 Views
Abanyeshuri bo muri kaminuza y'ubukerarugendo, ikoranabuhanga n'ubucuruzi bibukijwe ko bafite inshingano yo gukunda igihugu no gukomeza guhesha ishema ababohoye u Rwanda, baharanira kwitandukanya n’icyahungabanya ubumwe bw’abanyarwanda.
Ibi babibwiwe mu
biganiro bahawe mu rwego rwo kwizihiza isabukuru ya 28 yo
kwibohora.
Bamwe muri aba banyeshuri nyuma yo gusobanurirwa amateka y'u Rwanda, bavuze ko bumva neza agaciro k'Inkotanyi zabohoye u Rwanda ndetse banavuga ko ubu bafitiye umwenda munini igihugu wo guharanira ko kitazasubira mu icuraburindi rya jenoside yakorewe abatutsi, ahubwo ko bagiye gukomeza guharanira ko isura nziza y'uRwanda yahora igaragarira buri wese.
Inararibonye muri politiki, Sheikh Abdul Karim Harerimana yibukije uru rubyiruko ko aho ruri hose rugomba guharanira ubumwe kuko igihugu kitabufite gitakaza n’ubwiza bwacyo:
"Ubumwe ni inkingi ya mwamba y'u Rwanda n'igihugu icyo ari cyo cyose kuko iyo cyamaze kubura ubumwe nta kintu kiba gisigaranye, ubu rero ni igihe cyo kubibutsa ko twabibayemo u Rwanda igihe rwabuze ubumwe rwabayeho mu ngorane bigeza naho dutakaza abarenga miliyoni kubera kubura ubumwe, ubu rero bana bacu turabibutsa rero nk'urubyiruko ntimuzate ubumwe bwanyu na rimwe ngo musubire ahantu habi u Rwanda rwabaye."
Aba banyeshuri basobanuriwe byimbitse amateka y'urugamba rwo gugarika jenoside no kubohora u Rwanda, bituma 114 muri bo basaba kuba abanyamuryango ba RPF inkotanyi.
BNR yazamuye igipimo cy’inyungu iheraho inguzanyo banki z’ubucuruzi
Aug 11, 2022
Soma inkuru
Abatega bava cyangwa bajya mu Mujyi wa Kigali barataka kubura imodoka
Aug 11, 2022
Soma inkuru
Hamuritswe igitabo cy'irangamimerere cyandikwamo umwana wavutse ku babyeyi batasezaranye mu mat ...
Aug 10, 2022
Soma inkuru
SENA yabajije impamvu abakandida bigenda batemerewe kwiyamamaza mu matora ya EALA
Aug 10, 2022
Soma inkuru
RURA yatangaje ko hagiye kongerwa imodoka zitwara abagenzi muri Kigali
Aug 09, 2022
Soma inkuru
Abanya-Kenya baba mu Rwanda basabye ko uzatorwa yazahanira iterambere ry’umuryango wa EAC
Aug 09, 2022
Soma inkuru