Yanditswe Mar, 15 2024 15:42 PM | 159,523 Views
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yavuze ko adashidikanya ko Abanyarwanda n'inzego zubatswe bafite ubushobozi bwo gukora amahitamo abereye igihugu, kabone n'ubwo we yaba atagikomeje kuyobora.
Umukuru w’Igihugu yabitangaje mu kiganiro yagiranye na na NTV yo muri Kenya, cyagarutse ku ngingo zitandukanye zirimo politiki y’u Rwanda ndetse n’ikibazo cy’umutekano muke gikomeje kuba agatereranzamba mu Burasirazuba bwa RDC.
Perezida Kagame yabajijwe niba igihugu kimaze kwiyubaka mu bushobozi bwacyo ndetse n’ubw’abaturage ku buryo aramutse atayoboye, hari abandi bayobora.
Ati "Mbere ya byose, sinicuza na gato gukora no gushimwa n'aba bantu. Kuri iki nta kibazo nkifiteho kuko nakabaye nibaza icyo nagombaga gukora. Icya kabiri, ntekereza ko icyerekezo gihari, twashyize imbaraga mu kubaka abantu, muri twe.”
Yakomeje agira ati “Mu nzego, twubatse inzego, ndetse zizakomeza gukomera, kugeza aho iki gisobanura ikibazo cya nyuma ya Kagame. Nyuma ya Kagame, izi nzego, aba bantu twashoyemo, twanyuze mu ngorane hamwe, turwana mu mpande zose, muri izi mbogamizi zose, n'ubwo rimwe nababwira nti, ntimugomba gutegereza ko rimwe nzabyuka nkababwira ko ntashobora gukomeza.”
Perezida Kagame yavuze ko inzego z’igihugu ziyubatse kandi zizakomeza gukomera ku buryo afite icyizere ko igihe azaba atongeye kwiyamamaza kuyobora u Rwanda, uzaza nyuma ye azakora ibyiza.
Ati “Mbere yo kubivuga, ndabizi ko byihuse, abantu bazaterana bakabona undi, undi utazaba ameze nkanjye, azaba atandukanye, binashoboka ko yakora byiza kundusha, ibyo birashoboka.”
Yakomeje agira ati “ Cyangwa uzatujyana aho ntazi, ariko ni yo mpamvu hazi izi nzego twagiye twubaka, kugira ngo nihaza umuntu utujyana ahadakwiye, bavuge bati, oya, aha si ho twifuza kujya."
Perezida Kagame kandi yabajijwe ko yakiriye kongera gutangwa nk’umukandida mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’ishyaka rye rya FPR Inkotanyi, avuga ko ari inshingano yemeye kubera amateka y’Igihugu.
Ati “Narabibwiye nti 'ntabwo mukwiriye gutegereza umunsi nzababwira nti ibi birahagije ntabwo nzakomezanya namwe', narababwiye nti nemera izi nshingano rimwe na rimwe mu buribwe.”
Akayezu Jean de Dieu
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru