Yanditswe Mar, 31 2019 11:40 AM | 1,865 Views
Leta y'u Rwanda yasinyanye amasezerano
y'ishoramari rya miliyoni 185 z'Amadorali ya Amerika na Kompanyi ikora
ibijyanye no guteza imbere ingufu ''Symbion Power Lake Kivu LTD'',
rikazatanga ingufu z'amashanyarazi
zituruka kuri Gaz Methan zingana na Megawatt 56, mu kiciro cya mbere.
Iyi kompanyi niyo isanzwe itunganya ingufu za Gaz
Methane mu kiyaga cya Kivu. Umuyoboozi wa Symbion Power, Lord Irvine Laidlaw,
avuga ko yahisemo kuzana ishoramari rye mu Rwanda bitewe n'uko u Rwanda ari
igihugu kitarangwamo ruswa kandi kikaba kigendera ku murongo uhamye.
Minisitiri w'Ibikorwaremezo Amb Claver Gatete,
avuga ko iri ari ishoramari rikomeye rigiye gufasha u Rwanda kugera ku ntego
rwihaye yo kugeza amashanyarazi ku
baturage 100%.
Minisitiri Amb Gatete, agira ati:
''Mu cyiciro cya mbere arashyiraho megawatt 56, mu cya kabiri ariko mu cyiciro cya kabiri arashyiraho megawatt 50, urumvako ari ishoramari rikomeye cyane kugira ngo noneho twese tubone wa muriro twifuzaga udufashe mu nganda zacu, udufashe mu bikorwa by'iterambere, ufashe n'ubukungu bwacu gukomeza kuzamuka. Intego Abanyarwanda bose barayizi bazi ko mu myaka 5.5 iri imbere kugeza mu 2024 tuzaba tugeze ku 100%, ubu rero ibi birabaha icyizere ko mu by'ukuri ibyo igihugu cyabemereye kizabigeraho kuko abashoramari barahari uyu nguyu ni intangarugero ariko dufite andi mashanyarazi dutegereje.''
Kuri ubu u Rwanda rumaze kugera kuri ku ngufu z'amashanyarazi zingana na Megawatt 221, bikaba biteganyijwe ko mu myaka 5 n'igice iri imbere hazaba habonetse umuriro w'izindi Megawatt zirenga 300. Ibi bitanga icyizere ko bizatuma intego Leta y'u Rwanda yihaye y' uko bizageza mu mwaka wa 2024 rufite Megawatt 556, aho ruzaba rugeze ku ntego yarwo yo kugira amashanyarizi no kuyageza ku baturage 100%. Uyu mushoramari Lord Irvine Laidlaw avuga ko mu cyiciro cya mbere cy'umushinga azashyiraho Megawatt 56, naho mu cyiciro cya kabiri akazongeraho Megawatt 50 z'amashanyarazi.
Inkuru ya Bienvenue Redemptus
Nyamasheke: Abantu 2 bapfuye abandi 8 barakomereka mu mpanuka y’umukingo wabagwiriye
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Abanyeshuri barenga ibihumbi 30 basabye guhindurirwa ibigo cyangwa amashami
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Qatar: Dr Ngirente yitabiriye imurika mpuzamahanga ry'ubuhinzi bw’imbuto
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Nyagatare: RAB yakuyeho akato kari kashyizweho kubera indwara y'uburenge
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Kigali: Hari imihanda irimo kubakwa yadindiye ubu irimo guteza imivu y’amazi mu baturage
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Akarere ka Musanze kongeye kunengwa ku kibazo cy'igwingira cyugarije abana
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Nyamagabe: Ubuyobozi buhangayikishijwe n’ibikorwa bisubiza inyuma ubumwe n’ubwiyunge
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Uburezi: Abakoze ibizamini byo kuba abarimu batagize amanota 70% basabwe gusubiramo
Oct 01, 2023
Soma inkuru