AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Tariki 9 Gicurasi 1994: Imishyikirano ku rwego rwo hejuru hagati y’abasirikare bakuru b’u Rwanda n’ab'uBufaransa

Yanditswe May, 09 2020 16:48 PM | 20,537 Views



Mu gihe cya Jenoside, abasirikare bakuru b’ingabo za Leta y’u Rwanda bakomeje kugira imishyikirano n’abasirikare bakuru b’Abafaransa bari bashinzwe ikibazo cy’u Rwanda.  Mu mishyikirano yageze aho ikamenyekana, harimo iyabaye hagati ya General Huchon na Lieutenant-colonel Rwabalinda. 

1. Imishyikirano ku rwego rwo hejuru hagati y’abasirikare bakuru b’ingabo za Leta y’u Rwanda  n’abasirikare  b’Abafaransa

Tariki ya 9 Gicurasi 1994, General Huchon yakiriye Colonel Ephrem Rwabalinda wari umujyanama w’umuyobozi mukuru w’ingabo za Leta y’u Rwanda (FAR).

General Huchon yabaye ingenzi mu bijyanye n’ imishyikirano n’ingabo z’u Rwanda. Yabaye umuyobozi w’umutwe wa gisirikare wa kabuhariwe witwa 1er RPIMa ushinzwe by’umwihariko ubutumwa uhabwa n’inzego z’ubutasi. Yanabaye uwungirije General Quesnot wari umuyobozi w’urwego rwihariye rwa gisirikare rwari rushamikiye kuri Perezida Mitterrand, nyuma aza gushingwa urwego rwa gisirikare rushinzwe ubufatanye n’izindi ngabo mu mahanga, ari narwo rwari rushinzwe  ibijyanye no guhugura ingabo zo muri Afurika. Niwo murimo yakoraga mu gihe cya Jenoside.

2. Imishyikirano hagati ya General Huchon na Colonel Rwabalinda

Mu mushyikirano bagiranye, abo basirikare bakuru babiri baganiriye cyane cyane ku bikurikira: 

« Gushyigikira Leta y’u Rwanda mu rwego rwa politiki mpuzamahanga ; kuba abasirikare b’Abafaransa bari mu Rwanda […] mu gufasha abasirikare b’u Rwanda mu rwego rw’ ubufatanye ; kureba niba hakoreshwa cyangwa ntihakoreshwe izindi ngabo z’amahanga ; […] ». 

General Huchon yiyemeje guha ingabo z’u Rwanda ibisasu bya 105mm, amasasu y’imbunda nto zihabwa buri musirikare, n’ibikoresho by’itumanaho kugira ngo byoroshye imishyikirano y’ibanga hagati ye na General Augustin Bizimungu wari umuyobozi mukuru w’ingabo z’u Rwanda. Iryo tumanaho ryagombaga gutegura kwinjira mu ntambara mu buryo butaziguye bw’Ubufaransa mu Rwanda :

«  Telefone idashobora kumvirizwa yagombaga koroshya ibiganiro hagati ya General Bizimungu na General Huchon, yoherejwe i Kigali. Ibindi bikoresho by’itumanaho cumi na birindwi (17) byaroherejwe nabyo kugira  ngo byoroshye itumanaho hagati y’imitwe ya gisirikare iri mu mujyi wa Kigali. Ibi bikoresho biri Ostende (mu Bubiligi) aho bitegereje gupakirwa mu bwato. Birihutirwa kandi gutunganya ahantu hagenzurwa n’ingabo z’u Rwanda hashobora kugwa indege mu mutekano wose. Ikibuga cy’indege cya Kamembe cyaratoranyijwe ariko imyobo ikirimo ikaba igomba kubanza gusibwa, kandi hagashakwa uburyo bwo gukumira abatasi bashobora kuza mu nkengero z’icyo kibuga ».

Rwabalinda yatashye i Kigali afite telefone ikoreshwa ibyogajuru yari ashyiriye umuyobozi mukuru w’ingabo z’u Rwanda kugira ngo ashobore kuyikoresha mu gihe yagiye ku birindiro bw’izo ngabo. 

Leta y’abicanyi yakomeje kwakira ubufasha bwa gisirikare bw’Ubufaransa, ibishyigikiwemo n’abasirikare b’icyo gihugu, kandi byemejwe n’abayobozi b’Abafaransa, barangajwe imbere na Perezida Mitterrand.

Dr Bizimana Jean Damascène

Umunyamabanga Nshiingwabikorwa

Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage