AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

‘Tujyanemo’, ubukangurambaga bwa Rwamagana mu guhungana n’ibibazo byugarije abaturage

Yanditswe Nov, 22 2019 08:53 AM | 18,788 Views



Akarere ka Rwamagana katangije ubukangurambaga bwiswe “Tujyanemo” ubukangurambaga bugamije guhangana n’ibidindiza imibereho y’abaturage.

Mu Karere ka Rwamagana, abaturage bavuga ko mu bibazo bibangamiye imibereho yabo  harimo isuku nke mu ngo, kutagira ubwiherero kuri bamwe, igwingira mu bana,g uta amashuri kw’abana, amakimbirane  ndetse n’abana b’abakobwa baterwa inda bikabicira icyerekezo.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Fred Mufulukye wifatanyije n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana mu gutangiza ubu bukangurambaga bugamije kurwanya no gukumira ibi bibazo bibangamiye imibereho myiza  y’abaturage yasabye abafatanyabikorwa b’iyi ntara ku bufatanye n’abaturage kugaragaza uruhare rwabo mukubikemura mu buryo bwihuse.

Ubuyobozi bw’aka karere bwagaragaje ko hakoreshejwe ikoranabuhanga mu kwakira ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage n’iterambere ryabo bizaca, ikibazo cy’abayobozi b’inzego z’ibanze batanga raporo z’impimbano ku  mibare  yerekeranye  n’ ibi bibazo bigatuma bidashakirwa umuti.

Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Regis Mudaheranwa yemeza ko ubu bukangurambaga batangije buje ari igisubizo.

Muri ubu bukangurambaga bwa “Tujyanemo” abana b’abanyeshuri bari mu biruhuko ni bo bari kwifashishwa mu gutanga ubutumwa ndetse bakaba barahawe inyandiko zo kuzuzaho ibibazo basanze mu miryango yabo bibangamiye imibereho myiza kugira ngo na byo bizakurikiranwe bikemurwe.

Inkuru mu mashusho


Jean Paul TURATSINZE



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage