Yanditswe May, 20 2022 17:47 PM | 101,110 Views
Kuri uyu wa Gatanu, u Bubiligi bwahaye u Rwanda inkunga ya Miliyari 18.800 z’amafaranga y’u Rwanda, azakoreshwa mu
mushinga ugamije guteza imbere abagore n'urubyiruko.
Amasezerano y’iyi nkunga yasinywe hagati ya minisitiri w’imari n’igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana na Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda, Bert Versmessen.
Minisitiri Dr Ndagijimana asobanura ko iyi nkunga izafasha muri gahunda igihugu gisanganywe yo kugabanya ubushomeri by'umwihariko mu rubyiruko n'abagore.
Yagize ati "Ikibazo cy'umurirmo mu rubyiruko ni ikibazo kigari ku buryo ibyakozwe twavuga ko bihagije ngo bose babone imirimo, dore ko n'igipimo cyerekana ko abadafite imirimo kikiri hejuru, uyu mushinga rero uzafasha muri iyo mishinga isanzweho, harimo no kubafasha gushinga ubucuruzi buri ku rwego uciriritse hagamijwe ko biteza imbere."
Ambasaderi w'u Bubiligi mu Rwanda, Bert Versmessen avuga ko gutera inkunga ibikorwa by'urubyiruko n'abagore no kubafasha guhanga imirimo ari gahunda nziza kandi yihuse yo kugera ku itermabere.
"Mu isuzuma twakoze twabonye ko iyo witaye kuri ibi byiciro byombi ubona umusaruro munini kandi vuba, hanyuma impamvu yo gukorera i Kigali no mu nkenggero z'ikiyaga cya Kivu ni uko twashakaga kugera ku bantu benshi bari muri za nzego twavuze mu bushabitsi bwinshi nko ku ngengero nyine za kiriya kiyaga, muri rusange rero ibyiciro byabo dutera inkunga naho bari byose byaherewe ku gushaka kugera ku musaruro mwiza kurushaho."
Minisiteri y'imari n'igenamigambi ivuga ko umushinga uzashorwamo aya mafaranga uzakorerwa mu Mujyi wa Kigali no mu turere dukikije ikiyaga cya Kivu turimo Rubavu, Rutsiro, Karongi, Rusizi na Nyamasheke.
Uyu mushinga uzashyirwa mu bikorwa na minisiteri y'abakozi ba Leta n'umurimo, ifatanyije n'ikigo cy'Ababiligi ENABEL ndetse n'abikorera.
Abanyarwanda batuye Maputo bakoze umuganda wo gutera ibiti
Dec 09, 2023
Soma inkuru
Rwanda Mountain Tea yijeje abahinzi gukomeza kubakemurira bimwe mu bibazo bagifite
Dec 09, 2023
Soma inkuru
USAID ku bufatanye na Guverinoma y’u Rwanda batangije imishinga igamije guteza imbere serivisi ...
Dec 08, 2023
Soma inkuru
Inzego za leta n’iz’abikorera zirasabwa guhuza imbaraga mu kurwanya ruswa
Dec 08, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame arashishikariza urubyiruko rwa Afurika kubyaza umusaruro amahirwe yabashyiriweho
Dec 08, 2023
Soma inkuru
Uturere umunani twabonye abayobozi bashya
Dec 07, 2023
Soma inkuru
Gisagara: Imiryango irenga ibihumbi 2 yavuye mu bukene
Dec 06, 2023
Soma inkuru
Uturere 8 tugiye kubona abagize nyobozi na njyanama
Dec 06, 2023
Soma inkuru