Yanditswe May, 20 2022 17:47 PM | 100,576 Views
Kuri uyu wa Gatanu, u Bubiligi bwahaye u Rwanda inkunga ya Miliyari 18.800 z’amafaranga y’u Rwanda, azakoreshwa mu
mushinga ugamije guteza imbere abagore n'urubyiruko.
Amasezerano y’iyi nkunga yasinywe hagati ya minisitiri w’imari n’igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana na Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda, Bert Versmessen.
Minisitiri Dr Ndagijimana asobanura ko iyi nkunga izafasha muri gahunda igihugu gisanganywe yo kugabanya ubushomeri by'umwihariko mu rubyiruko n'abagore.
Yagize ati "Ikibazo cy'umurirmo mu rubyiruko ni ikibazo kigari ku buryo ibyakozwe twavuga ko bihagije ngo bose babone imirimo, dore ko n'igipimo cyerekana ko abadafite imirimo kikiri hejuru, uyu mushinga rero uzafasha muri iyo mishinga isanzweho, harimo no kubafasha gushinga ubucuruzi buri ku rwego uciriritse hagamijwe ko biteza imbere."
Ambasaderi w'u Bubiligi mu Rwanda, Bert Versmessen avuga ko gutera inkunga ibikorwa by'urubyiruko n'abagore no kubafasha guhanga imirimo ari gahunda nziza kandi yihuse yo kugera ku itermabere.
"Mu isuzuma twakoze twabonye ko iyo witaye kuri ibi byiciro byombi ubona umusaruro munini kandi vuba, hanyuma impamvu yo gukorera i Kigali no mu nkenggero z'ikiyaga cya Kivu ni uko twashakaga kugera ku bantu benshi bari muri za nzego twavuze mu bushabitsi bwinshi nko ku ngengero nyine za kiriya kiyaga, muri rusange rero ibyiciro byabo dutera inkunga naho bari byose byaherewe ku gushaka kugera ku musaruro mwiza kurushaho."
Minisiteri y'imari n'igenamigambi ivuga ko umushinga uzashorwamo aya mafaranga uzakorerwa mu Mujyi wa Kigali no mu turere dukikije ikiyaga cya Kivu turimo Rubavu, Rutsiro, Karongi, Rusizi na Nyamasheke.
Uyu mushinga uzashyirwa mu bikorwa na minisiteri y'abakozi ba Leta n'umurimo, ifatanyije n'ikigo cy'Ababiligi ENABEL ndetse n'abikorera.
Perezida Kagame yagiriye uruzinduko muri Qatar
Mar 21, 2023
Soma inkuru
Politiki mbi ntikwiye kuba muri siporo-Perezida Kagame
Mar 16, 2023
Soma inkuru
Ibikoresho bya mbere byo kubaka uruganda rw’inkingo byageze mu Rwanda
Mar 13, 2023
Soma inkuru
Madamu Jeannette Kagame yahaye umukoro abagore bari mu buyobozi
Mar 01, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yavuze ko Leta iticaye ubusa mu guhangana n'izamuka ry'ibiciro
Mar 01, 2023
Soma inkuru
U Rwanda na Yorudaniya byasinye amasezerano avanaho visa ku badipolomate n'abandi bafite pasipo ...
Feb 22, 2023
Soma inkuru
EAC yasabye ko Abanyekongo bahungiye mu Rwanda na Uganda bacyurwa
Feb 17, 2023
Soma inkuru
Nzakora icyo ari cyo cyose kugira ngo inkuru ya FDLR itazagaruka iwacu ukundi-Perezida Kagame
Feb 09, 2023
Soma inkuru