AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

U Buyapani bwemereye u Rwanda inguzanyo ya miliyoni 91$ yo kurwanya imirire mibi

Yanditswe Aug, 17 2019 09:02 AM | 9,263 Views



Igihugu cy'u Buyapani binyuze mu Kigo gishinzwe iterambere mpuzamahanga (JICA), cyagiranye amasezerano na Leta y'u Rwanda y'inguzanyo ya miliyoni 91 z'amadorali ya Amerika azashorwa muri gahunda zo  kurwanya imirire mibi  n'ikibazo cy'igwingira.

Kuva mu mwaka wa 2012 ikibazo cy'igwingira ry'abana bato bari hagati y'amezi 6 kugeza ku myaka 5 cyagiye kigabanuka mu Rwanda kiva ku gipimo cya 42% kigera kuri 35%.

Iri ni igabanuka rya 7% gusa mu myaka 6 ugereranije n'intego ya Leta kugabanya iki gipimo kikagera munsi byibura ya 19%  kugeza muri 2024.

Ambasaderi w'u Buyapani mu Rwanda, Takayuki Miyashita yavuze ko aya masezerano y'inguzanyo agamije kugira uruhare mu kugabanya iki kibazo cy'igwingira ry'abana.

Yagize ati ''Tuzi ko u Rwanda rugaragaza izamuka ryo hejuru mu bijyanye n'ubukungu birenga 7% buri mwaka, binatuma iki gihugu gikurura abashoramari benshi bo mu buyapani bishimira uburyo iki gihugu cyorohereza ishoramari. Ariko ntitwakwirengagiza ko hakiri n'ibibazo tugomba gufatanya gushakira ibisubizo kandi nka leta y'u Buyapani twishimiye cyane kugira uruhare mu mbaraga mushyira muharanira kwiteza imbere. Kimwe muri ibyo bibazo ni ukurwanya indyo ituzuye kandi turabizi ko hari ikibazo cy'igwingira mu bana bato, ikibazo gishobora kudindiza iterambere ry'ubukungu...''

Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi w'u Rwanda, Dr. Uzziel Ndagijimana yashimiye ubufatanye hagati y'u Rwanda n'u Buyapani anabisanisha n'iyi nguzanyo avuga ko ihendutse kandi ari ingirakamaro muri gahunda za Leta zijyanye n'iterambere ry'abaturage.

Yagize ati "Iyi gahunda izatangirana n'ukwezi kwa cumi uyu mwaka, ikazamara imyaka itatu. Ni inguzanyo ihendutse, ifite inyungu ku nguzanyo iri munsi ya 1% ikazishyurwa mu gihe cy'imyaka 40 harimo n'igihe cy'imyaka 10 tuzamara tutishyura.''

Biteganyijwe ko aya mafaranga azashorwa muri gahunda zitandukanye za guverinoma zo guteza imbere ubuhinzi no kwihaza mu biribwa, by'umwihariko ubuhinzi bw'ibiribwa byakwifashishwa mu kunoza indyo mu miryango.

Inkuru mu mashusho


RUZIGA Emmanuel Masantura



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage