AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

U Rwanda mu gushaka uburyo buhamye bwo gutunganya amazi yanduye i Kigali

Yanditswe Jan, 24 2020 17:54 PM | 4,599 Views



Impuguke mu myubakire n'ibidukikije zisanga kuba nta buryo buhamye bwo gutunganya amazi yanduye mu Mujyi wa Kigali ari imbogamizi ku miturire n'ubuzima bw'abawutuye muri rusange.

Gusa ikigo cy'Igihugu gishinzwe isuku n'isukura, WASAC, kiravuga ko uruganda rwa mbere rutunganya amazi yanduye mu Mujyi wa Kigali ruzaba rwuzuye mu myaka 2 iri imbere.

Ihame ry'uko amazi ari ubuzima risangiwe n'abatuye Isi bose kubera akamaro afitiye buri wese mu mibereho ye.

Gusa nanone amazi yanduye aturuka mu bwogero, mu bwiherero, mu bikoni n'ahandi, iyo adakusanyirijwe hamwe ngo atunganywe ndetse yongere gukoreshwa ahinduka ikibazo ku bidukikije n'ubuzima bw'umuntu byumwihariko.

Ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku buzima, OMS, rivuga ko abantu basaga ibihumbi 500 bahitanwa n'indwara ziterwa n'umwanda, intandaro yazo ikaba ari amazi yanduye.

Umukozi mu kigo cy'igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije REMA, Remy Duhuze, avuga ko usibye ubuzima bw'abantu, amazi yanduye ahumanya ibidukikije muri rusange ari na yo mpamvu kuyatunganya ari ngombwa.

Kugeza ubu, umujyi wa Kigali ntufite uruganda runini rutunganya amazi yanduye akoreshwa n'abawutuye basaga miliyoni, ibintu impunguke mu bwubatsi n'imiture Eng. Sekamana Jean Damascène avuga ko bifite ingaruka zikomeye ku mibereho n'imiturire mu murwa mukuru w'u Rwanda.

Ku bufatanye bwa banki nyafurika itsura amajyambere ndetse na Banki y'u Burayi ishinzwe ishoramari, Guverinoma y'u Rwanda yatangiye umushinga wo kubaka uruganda rwa mbere runini ruzakusanyirizwamo amazi yanduye rukayatunganya akongera gukoreshwa, ukaba urimo gushyirwa mu bikorwa n'ikigo cy'igihugu cy'isuku n'isukura, WASAC.

Umuyobozi ushinzwe igenamigambi ry'ibikorwa remezo by'isuku n'isukura muri WASAC, Murekezi Dominique, arasobanura aho uyu mushinga ugeze ushyirwa mu bikorwa.

Biteganyijwe ko uyu mushinga wo kubaka Kigali Central Sewage System uzatwara miliyoni 96 z'ama euro, ni ukuvuga miliyari 96 z'amafaranga y'u Rwanda.

Ku ikubitiro uruganda Kigali Central Sewage System rukazatunganya amazi yanduye aturuka mu duce twa Nyarugenge, Muhima n'igice kimwe cy'Umurenge wa Gitega.


Divin UWAYO




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage