AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

U Rwanda na Amerika mu masezerano y'ubufatanye mu bya gisirikare

Yanditswe May, 28 2020 15:21 PM | 85,333 Views



Kuri uyu wa Kane u Rwanda na Leta zunze ubumwe za Amerika byashyize umukono ku masezerano agamije gushimangira ubufatanye bwiza bwa gisirikare hagati y'ibihugu byombi. 
Umuhango wo gusinya aya masezerano yiswe (Status of Force Agreement, SOFA) wabereye muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ku Kimihurura.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta wasinyiye aya masezerano mu izina ry’u Rwanda yavuze ko aya masezerano yasinywe yagutse kurusha ayari asanzweho.

Ati “Aya masezerano ya SOFA dushyizeho umukono uyu munsi aragutse kuruta amasezerano yo mu 2005 kandi arareba abakozi bahoraho n'abagengwa n'amasezeraro ba Leta zunze ubumwe za Amerika  bashobora kuza mu Rwanda mu bijyanye ni gusura, imyitozo, ibikorwa by'ubutabazi, n'ibindi ibikorwa nk'uko byumvikanyeho."

Ku rundi ruhande, Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda, Peter Vrooman, yavuze ko aya masezerano ashimangira ubufatanye bwiza busanzwe hagati y'ibihugu byombi.

Yagize ati “Gushyira umukono kuri aya masezerano birerekana indi ntambwe ishimishije mu gushimangira ubufatanye bwa gisirikare hagati y'ibihugu byacu, bigaragazwa kandi no kuba hari n'andi masezerano y'ubufatanye ya tariki 12 Ukuboza 2019 u Rwanda rufitanye na Leta  Leta ya Nebraska n'ingabo zayo.”

Umuhango wo gusinya kandi wanitaniriwe kandi na Minisitiri w’Ingabo, Maj Gen Albert Murasira, Ambasaderi Guillaume Kavaruganda, Umuyobozi mukuru ushinzwe Uburayi, Amerika, n’imiryango mpuzamahanga na  na Maj Gen Ferdinand Safari, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Politiki n’Ingamba muri Minisiteri y'Ingabo.

 Hashize igihe kinini, u Rwanda na Leta zunze ubumwe za Amerika  bifitanye umubano mwiza n'ubufatanye haba mu bya gisirikare ndetse no mu zindi nzego.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage