AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

U Rwanda na Congo Brazaville byagiranye amasezerano akubiyemo ubutwererane mu bya gisikare

Yanditswe Nov, 24 2021 19:11 PM | 41,571 Views



Kuri uyu wa Gatatu, u Rwanda na Congo Brazaville byagiranye amasezerano y'ubutanye binyuze muri Minisiteri z'Ububanyi  n'Amahanga z'ibihugu byombi, akubiyemo ubutwererane mu bya gisirikare, uburezi n’ibindi.

Ni amasezerano yasinywe mu buryo bw'ikoranabuhanga, ku ruhande rw' u Rwanda yashyizweho umukono na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Dr Vincent Biruta naho ku ruhande rwa Congo Brazaville asinywa na Minisitiri ushinzwe ubutwererane mpuzamahanga, Denis Christel N'guesso.

Aya masezerano akubiyemo ubutwererane mu bya gisirikare, Uburezi (ku rwego rwa Kaminuza) ubutaka, ubufatanye mu iterambere rirambye no kubungabunga amashyamba, guteza imbere ubucuruzi hagati y'ibihugu byombi no gukomeza kwagura ubufatanye mu guteza imbere ingendo zo mu kirere.

Dr Vincent Biruta avuga ko umubano hagati y'ibihugu byombi uhagaze neza, kandi ushingiye ku guteza imbere ubutwererane.

Aya masezerano ashyizweho umukono mu nama ya 5 yagombaga kubera muri Congo Brazaviile ariko ntibikunde, kubera icyorezo cya Covid-19, bikaba biteganyijwe ko inama nk'iyi izabera mu Rwanda umwaka utaha.


Kwizera John Patrick




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage