Yanditswe Aug, 07 2019 09:33 AM | 10,652 Views
U Rwanda na Repububulika Iharanira
Demokarasi ya Kongo byemeranije kugabanya urujya n’uruza ku mipaka mu rwego rwo
gukumira no kurwanya Ebola.
Ibi ni bimwe mu bikubiye mu masezerano y’ubufatanye mu kurwanya, gukumira no kwita ku banduye icyorezo cya Ebola yashyizweho umukono n’abaminisitiri b’ubuzima bahagarariye ibihugu byombi, mu nama yabereye mu Karere ka Rubavu.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri ni bwo Minisitiri w’Ubuzima w’Agateganyo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo Pierre Kangudia yageze mu Rwanda, akaba yakiriwe na mugenzi we Dr Diane Gashumba ku mupaka munini uzwi nka La Corniche uhuza imijyi ya Rubavu na Goma.
Akigera mu Rwanda yatemberejwe ku mipaka yombi ya Rubavu yerekwa ingamba zafashwe na Leta y’u Rwanda mu gukumira no kurwanya Ebola ndetse n’ibikorwaremezo bitandukanye byahashyizwe mu rwego rwo kurinda ubuzima bw’abakoresha iyi mipaka.
Nyuma y’ibiganiro byahuje aba bayobozi bombi byabereye mu muhezo, ibihugu byombi byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu kurwanya, gukumira no kwita ku banduye icyorezo cya Ebola kugirango batanduza abandi.
Minisitiri Pierre Kangudia yavuze ko icyorezo cya Ebola kibahangayikishije, yizeza ubufatanye Leta y’u Rwanda mu kurwanya iki cyorezo.
Na ho Minisitiri w’Ubuzima w’u Rwanda, Dr Diane Gashumba asanga ubu bufatanye buzafasha ibihugu byombi guhashya iki cyorezo.
Imwe mu myanzuro ibihugu byombi byemeranyijweho ni ishyirwaho ry’inyandiko ihuriweho n’ibihugu byombi irebana n’ibikorwa bikorerwa ku mipaka ndetse no kohereza muri Kongo itsinda ry’inzobere z’Abanyarwanda bazajya gusangira ubunararibonye na bagenzi babo b’Abanyekongo mu bijyanye no kunoza imikoranire igamije guhashya Ebola.
Fred RUTERANA
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru