AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

U Rwanda na DRC byemeranije kugabanya urujya n’uruza hagamijwe gukumira Ebola

Yanditswe Aug, 07 2019 09:33 AM | 10,652 Views



U Rwanda na Repububulika Iharanira Demokarasi ya Kongo byemeranije kugabanya urujya n’uruza ku mipaka mu rwego rwo gukumira no kurwanya Ebola.

Ibi ni bimwe mu bikubiye mu masezerano y’ubufatanye mu kurwanya, gukumira no kwita ku banduye icyorezo cya Ebola yashyizweho umukono n’abaminisitiri b’ubuzima bahagarariye ibihugu byombi, mu nama yabereye mu Karere ka Rubavu.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri ni bwo Minisitiri w’Ubuzima w’Agateganyo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo Pierre Kangudia yageze mu Rwanda, akaba yakiriwe na mugenzi we Dr Diane Gashumba ku mupaka munini uzwi nka La Corniche uhuza imijyi ya Rubavu  na Goma.

Akigera mu Rwanda yatemberejwe ku mipaka yombi ya Rubavu yerekwa ingamba zafashwe na Leta y’u Rwanda mu gukumira no kurwanya Ebola ndetse n’ibikorwaremezo bitandukanye byahashyizwe mu rwego rwo kurinda ubuzima bw’abakoresha iyi mipaka.

Nyuma y’ibiganiro byahuje aba bayobozi bombi byabereye mu muhezo, ibihugu byombi byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu kurwanya, gukumira no kwita ku banduye icyorezo cya Ebola kugirango batanduza abandi.


Minisitiri Pierre Kangudia yavuze ko icyorezo cya Ebola kibahangayikishije, yizeza ubufatanye Leta y’u Rwanda mu kurwanya iki cyorezo.

Na ho Minisitiri w’Ubuzima w’u Rwanda,  Dr Diane Gashumba asanga ubu bufatanye buzafasha ibihugu byombi guhashya iki cyorezo.

Imwe mu myanzuro ibihugu byombi byemeranyijweho ni ishyirwaho ry’inyandiko ihuriweho n’ibihugu byombi irebana n’ibikorwa bikorerwa ku mipaka ndetse no kohereza muri Kongo itsinda ry’inzobere  z’Abanyarwanda bazajya gusangira ubunararibonye na bagenzi babo b’Abanyekongo mu bijyanye no kunoza imikoranire igamije guhashya Ebola.

Fred RUTERANA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage