AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Abanyarwanda 130 bari bafungiye muri Uganda bagiye kurekurwa

Yanditswe Jun, 04 2020 11:04 AM | 33,406 Views



Leta ya Uganda iratangaza ko mu cyumweru gitaha izarekura abanyarwanda 130 bari bafungiwe mu magereza atandukanye yo muri icyo gihugu.
Ibi byatangajwe na Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga wa Uganda Sam Kutesa mu nama yahuje intumwa z'ibihugu by'u Rwanda na Uganda ndetse n'iz'ibihugu bihuza ari byo Angola na DRC.

Intumwa z'u Rwanda muri ibi biganiro ziyobowe na Minisitiri w'ububanyi n'amahanga n'Ubutwererane Dr. Vincent Biruta mu gihe iza Uganda ziyobowe na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'icyo gihugu Sam Kutesa.

Mu ijambo rye,Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga w'u Rwanda, Dr. Vincent Biruta  yagaragaje ko u Rwanda rutewe impungenge no kuba Leta ya Uganda ikomeje kurenga nkana ku myanzuro yafatiwe mu nama zabanjirije iy'uyu munsi ibintu yavuze ko bishimangira ubushake buke Uganda ifite mu gukemura ikibazo kiri mu mubano w'ibihugu byombi.

Minisitiri Biruta yatanze urugero rw'aho ku itariki 18 z'ukwezi gushize kwa Gicurasi, abagore 2 b'abanyarwandakazi bajugunywe ku mupaka w'ibihugu byombi nyuma yo guhohoterwa n'inzego z'umutekano za Uganda.

Uganda kandi ngo ikomeje kwinangira kuko kugeza magingo aya yanze kurekura amagana y'abanyarwanda bafungiwe muri icyo gihugu mu buryo bunyuranyije n'amategeko, ikaba kandi yaranze kwitandukanya n'imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano w'u Rwanda ikorera ku butaka bwa Uganda nta nkomyi.

Minisitiri Kutesa yavuze ko nyuma y'iperereza ryakozwe ku banyarwanda bafungiwe mu magereza atandukanye muri Uganda, basanze abagera ku 130 bagomba gushyikirizwa u Rwanda ndetse Uganda ikazabashyikiriza u Rwanda mu cyumweru gitaha ku mupaka wa Kagitumba na Milama.

Nubwo biri uko ariko, minisitiri Kutesa yemeye ko hari abandi banyarwanda 310 bafungiye muri Uganda, avuga ko bakurikiranywe n'ubutabera bw'igihugu cye.eta ya Uganda iratangaza ko mu cyumweru gitaha izarekura abanyarwanda 130 bari bafungiwe mu magereza atandukanye yo muri icyo gihugu.

Uganda ivuga ko izabashyikiriza u Rwanda mu cyumweru gitaha ku mupaka wa Kagitumba na Milama.

Nubwo biri uko ariko, minisitiri Kutesa yemeye ko hari abandi banyarwanda 310 bafungiye muri Uganda, avuga ko bakurikiranywe n'ubutabera bw'igihugu cye.

Ibiganiro by'uyu munsi ni byo bya mbere bikurikiye inama ya Gatuna-Katuna yahuje abakuru b'ibihugu by'u Rwanda na Uganda kuwa 21 Gashyantare, inama yanitabiriwe n'abakuru b'ibihugu bya Angola na DRC nk'abahuza.



Divin UWAYO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage