Yanditswe Jun, 04 2020 11:04 AM | 33,406 Views
Leta ya Uganda iratangaza ko mu cyumweru gitaha izarekura abanyarwanda
130 bari bafungiwe mu magereza atandukanye yo muri icyo gihugu.
Ibi
byatangajwe na Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga wa Uganda Sam Kutesa mu
nama yahuje intumwa z'ibihugu by'u Rwanda na Uganda ndetse n'iz'ibihugu
bihuza ari byo Angola na DRC.
Intumwa z'u Rwanda muri ibi biganiro ziyobowe na Minisitiri w'ububanyi n'amahanga n'Ubutwererane Dr. Vincent Biruta mu gihe iza Uganda ziyobowe na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'icyo gihugu Sam Kutesa.
Mu ijambo rye,Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga w'u Rwanda, Dr. Vincent Biruta yagaragaje ko u Rwanda rutewe impungenge no kuba Leta ya Uganda ikomeje kurenga nkana ku myanzuro yafatiwe mu nama zabanjirije iy'uyu munsi ibintu yavuze ko bishimangira ubushake buke Uganda ifite mu gukemura ikibazo kiri mu mubano w'ibihugu byombi.
Minisitiri Biruta yatanze urugero rw'aho ku itariki 18 z'ukwezi gushize kwa Gicurasi, abagore 2 b'abanyarwandakazi bajugunywe ku mupaka w'ibihugu byombi nyuma yo guhohoterwa n'inzego z'umutekano za Uganda.
Uganda kandi ngo ikomeje kwinangira kuko kugeza magingo aya yanze kurekura amagana y'abanyarwanda bafungiwe muri icyo gihugu mu buryo bunyuranyije n'amategeko, ikaba kandi yaranze kwitandukanya n'imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano w'u Rwanda ikorera ku butaka bwa Uganda nta nkomyi.
Minisitiri Kutesa yavuze ko nyuma y'iperereza ryakozwe ku banyarwanda bafungiwe mu magereza atandukanye muri Uganda, basanze abagera ku 130 bagomba gushyikirizwa u Rwanda ndetse Uganda ikazabashyikiriza u Rwanda mu cyumweru gitaha ku mupaka wa Kagitumba na Milama.
Nubwo biri uko ariko, minisitiri Kutesa yemeye ko hari abandi banyarwanda 310 bafungiye muri Uganda, avuga ko bakurikiranywe n'ubutabera bw'igihugu cye.eta ya Uganda iratangaza ko mu cyumweru gitaha izarekura abanyarwanda 130 bari bafungiwe mu magereza atandukanye yo muri icyo gihugu.
Uganda ivuga ko izabashyikiriza u Rwanda mu cyumweru gitaha ku mupaka wa Kagitumba na Milama.
Nubwo biri uko ariko, minisitiri Kutesa yemeye ko hari abandi banyarwanda 310 bafungiye muri Uganda, avuga ko bakurikiranywe n'ubutabera bw'igihugu cye.
Ibiganiro by'uyu munsi ni byo bya mbere bikurikiye inama ya Gatuna-Katuna yahuje abakuru b'ibihugu by'u Rwanda na Uganda kuwa 21 Gashyantare, inama yanitabiriwe n'abakuru b'ibihugu bya Angola na DRC nk'abahuza.
Divin UWAYO
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru