Yanditswe Nov, 02 2022 20:03 PM | 160,155 Views
Bamwe mu banyeshuri ba Kaminuza
y’u Rwanda bavuga ko kurangwa n’indangagaciro zaranze Inkotanyi no gusigasira
ibyagezweho ariyo nyiturano bafitiye ababohoye Igihugu.
Amatsiko yari yose ku banyeshuri ba Koleji y’ubumenyi n’ikorabuhanga muri Kaminuza y’u Rwanda. Bari bategeye amatwi umwe mu bajenerali babohoye u Rwanda ndetse ubu akaba akomeje gutanga ibiganiro bigaruka ku ndangagaciro zaranze Inkotanyi kuri urwo rugamba.
Uwo nta wundi utari umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano ,Gen James Kabarebe. Ku banyeshuri, ibyatangiye ari amatsiko n’amashyushyu byarangiye bibaye imihigo ikomeye.
General James Kabarebe yagaragaje ko kubohora u Rwanda cyari kimwe ariko ko kurwubaka cyari ikindi. Ibyo ngo byasabaga imiyoborere ireba kure irangajwe imbere na Perezida Paul Kagame.
Yagize ati "Hariho igitekerezo cyo kuvuga ngo Abanyarwanda ntibateze kuziyobora n’ubundi ibi bihugu duturanye bisanzwe bifite Abanyarwanda babituyemo bityo rero buri gihugu gifate agapande ,ibyo bitekerezo byose byari bihari kandi byahise biba challenge za RPF kongera kugarura igihugu no kugicungira umutekano no kongera kucyubaka no kugiha imbaraga igihugu gikwiye kandi barabikoze. Aho cyavuye ni aho aho kigeze murahabona ni mwe mugomba kuzuza kugeza ku gihugu cyifuza kandi giteye imbere cyane ko bishoboka urebye aho twavuye n'aho tugeze nta mpamvu n'imwe yatuma uvuga ko u Rwanda rutakwitwa igihugu giteye imbere muri aka karere kandi ntibishoboka ko dusubira inyuma kuko byose, biri mu maboko yanyu."
Muri rusange urubyiruko rwishimiye ko rufite ingero nziza zo kureberaho ubwitange n’urukundo rw’igihugu. Ruvuga ko ruzaharanira kudatatira icyo gihango.
UWITONZE Providence Chadia
Kigali: Harimo kuganiriwa uko inzego z'umutekano ziteguye kurinda abaturage bo muri EAC
Nov 18, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yitabiriye inama ya COP29
Nov 12, 2024
Soma inkuru
Kigali: Hatangiye amahugurwa y'abashinzwe gucunga inzibutso ziri ku rutonde rw'Umurage w ...
Nov 11, 2024
Soma inkuru
Abayoboke b'Ishyaka PL biyemeje gushyigikira gahunda mbaturabukungu ya NST2
Nov 10, 2024
Soma inkuru
Umutungo ukomeye Afurika ifite ni urubyiruko rwayo - Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente
Nov 10, 2024
Soma inkuru
La Corniche: Hagiye kubera ibiganiro bihuza u Rwanda, DRC na Angola
Nov 05, 2024
Soma inkuru
Paris: Urubanza rwa Philippe Hategekimana rugeze ku munsi wa rwo wa Kabiri
Nov 05, 2024
Soma inkuru
Trump na Harris bagiye guhatanira kuyobora Amerika
Nov 04, 2024
Soma inkuru