AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

U Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu guharanira imibereho y'impunzi-Dr Ngirente

Yanditswe Dec, 01 2021 15:30 PM | 44,399 Views



Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente avuga ko leta y'u Rwanda ikomeje gushyira imbaraga mu guharanira ko imibereho y'impunzi u Rwanda rwakiriye irushaho kuba myiza.

Ibi Dr Ngirente yabitangaje ubwo yatangizaga inama mpuzamahanga igamije gushaka ibisubizo by'ibibazo binyuranye impunzi n'abakurwa mu byabo ku ngufu bahura nabyo

Bamwe mu bahuye  n’ibibazo by’ubuhunzi bavuga ko ari ubuzima bugoye, kandi ko bisaba imbaraga zikomeye kugira ngo abantu bahangane n’ingaruka zabwo.

Kanyambo Gloriose, impunzi y'Umurundi iri mu Rwanda amaze imyaka 5 mu nkambi y'impunzi ya Mahama.

Mu buhamya bwe agira ati "Nahunze muri 2015, byari ibintu bikomeye cyane, muri 2016 haje abaterankunga batwigisha kuboha, byatumye ubuzima bworoha, ubu tugeze ku ntambwe yo kuboha ibintu dushyira ku masoko tugacuruza."

Isham ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi HCR, rivuga ko intambara, gutotezwa n’ingaruka z’imihindagurikire y'ibihe ari zimwe mu mpamvu zikomeje gutuma abantu bakurwa mu byabo.

Mu myaka 10 ishize ngo umubare w'abakuwe mu byabo warushijeho kwiyongera, muri miliyoni zisaga 84 z'abakuwe mu byabo ku isi, umugabane wa Afurika ufitemo hafi miliyoni 36 bangana na 45% by'abakuwe mu byabo ku isi.

Atangiza iyi nama, Minisitiri w'intebe Dr.Edouard Ngirente yavuze ko u Rwanda rufite politiki yo kwakira impunzi  n'abasaba ubuhungiro, ibyo bikajyana no kubafasha kugira imibereho myiza.

Yagize ati "U Rwanda ruzakomeza kurengera impunzi, kwita ku mutekano wazo ndetse no  kudaheza impunzi mu birebana n'iterambere ry'ubukungu. urugero buri mpunzi igejeje ku myaka 16 y'amavuko nk'uko bimeze ku banyarwanda bari muri icyo kigero cy'imyaka bahabwa irangamuntu ibafasha mu rwego rwo kubafasha guhabwa servisi zinyuranye. Muri politiki ya leta irebana n'uburezi, guha uburezi bufite irebe haba ku banyarwanda cyangwa ababa mu Rwanda, ni ikintu cy' ingenzi dushyira imbere, kugeza ubu hari impunzi zisaga ibihumbi 55 ziga mu byiciro bitandukanye by'amashuri kuva mu y'inshuke, abanza n'ayisumbuye."

"Hari kandi impunzi zirenga 500 ziga muri Kaminuza zitandukanye nyuma yo kubona buruse zitandukanye. Kuri ibyo hiyongeraho kubona ubuvuzi nta kiguzi ku mpunzi ziba mu nkambi ndetse no kwivuza hakoreshejwe ubwisungane mu kwivuza  ku baba hanze y'inkambi."

Umuyobozi wungirije w'ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita  ku mpunzi ku rwego rw'isi, Kelly Clements yashimye uburyo u Rwanda rwemeye  kwakira umubare munini w'impunzi kandi rukaba rukomeje kuzitaho neza.

Minisiteri ishinzwe ibikorwa by'ubutabazi ivuga ko mu Rwanda hari impunzi zisaga ibihumbi 127 ziganjemo Abanyekongo n'Abarundi, bagabanyije mu nkambi 5 mu gihugu.


Carine Umutoni




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage