Yanditswe Mar, 06 2020 08:50 AM | 9,749 Views
Leta y'u Rwanda igaragaza ko mu myaka hafi 10 ishize mu Rwanda hatangijwe ingamba 14 zo kubaka ubukungu butangiza ibidukikije kandi budahungabanywa n’imihindandagurikire y’ibihe, imyumvire y'Abanyarwanda yazamutse ku bijyanye no kubungabunga ibidukikije.
Kwimura abatuye mu bishanga, bagatuzwa ahadashyira ubuzima bwabo mu kaga ni icyemezo impuguke mu bijyanye no kubungabunga ibidukikije zemeza ko ari icy'ubuyobozi bureba kure kandi bwita ku baturagwe babwo.
Ruremesha Theogene yamaze imyaka hafi 10 atuye mu nzu yubatse mu gishanga giherereye mu Karere ka Gasabo, kuri we ngo ijoro ribara uwariraye.
Ati ''Imibereho yaho yari mibi cyane, washoboraga kubyuka mu gitondo ugakanguka ukabona amazi yuzuye inzu, nka kwa kundi uva ku buriri wakandagira hasi ukumva usa n'ukandagiye mu ibase y'amazi. Ibyo rero wabonaga ko uri mu biza n'inzu yakugwaho.''
Gukura ibikorwa remezo byari mu bishanga, guca amasashi, gukumira ibikoresho bya plastiki bikoreshwa rimwe gusa bikajugunywa n'izindi ngamba zitandukanye, ni bimwe mu bikubiye muri gahunda 14 u Rwanda rwihaye mu myaka hafi 10 ishize.
Kuri ubu Leta y'u Rwanda yemeza ko hari umusaruro wamaze kuboneka. Nk’uko Minisitiri w'Ibidukikije Dr. Jeanne d'Arc Mujawamariya yabihamije.
Yagize ati ''Icyo u Rwanda rwishimira cya mbere na mbere ni uko imyumvire y'abaturage ku bijyanye n'ibidukikije yarahindutse.''
Abaturage barimo na bamwe mu bari batuye mu bishanga bavuga ko n'ubwo bitoroshye guhanga ubuzima bushya, bishimira kuba barakuwe mu bishanga kuko ubuzima bwabo bwari mu kaga.
Karangwa Emmanuel yagize ati ''Ndetse iyo hataza kuba igitekerezo cyo kwimura abantu haba harapfuye abantu benshi kandi n'ubundi hari abapfuye batwawe n'amazi yari ari aha ngaha, harimo abapfuye benshi batuye hano hirya Cyaruzinge, hari n'abandi bagiye batwarwa n'amazi, hari ababuze za moto, amagare n'ibindi.''
Na ho mugenzi we Zibonukuri Claude ati ''Ni ibintu byo gushimirwa kuko urabona nka hano duhagaze ntabwo watekereza ko wenda hari abantu n'umuntu wese uhanyuze aravuga ari ni nde muntu watekereje kuba yakura abaturage mu gishanga.''
Uretse ingingo yo kubungabunga ibishanga, Minisitiri Mujawamariya avuga ko muri rusange mu rugendo rwo kubaka ubukungu butangiza ibidukikije kandi budahungabanywa n’imihindandagurikire y’ibihe hari byinshi u Rwanda rumaze guteramo intambwe.
Yagize ati ''Ingengo y'imari igenerwa ibidukikije igenda yiyongera, Leta y'u Rwanda yabishyizemo imbaraga ikindi kandi twishimira ni uko abantu bashora imari mu Rwanda baba Abanyarwanda, baba abanyamahanga hajemo ingingo irebana n'ibidukikije uko uzabungabunga ibidukikije, uko uzita ku mazi mabi aturuka iwawe, icyo ni ikintu Abanyarwanda twagombye kuba twishimira kuko mbere muranabizi ko no gutura mu bishanga byari byemewe.''
Mu bindi u Rwanda rwari rwiyemeje muri uru rugendo rugikomeje harimo gutera amashyamba no kuvugurura ayari asanzwe. Kuri ubu 30% by'ubuso bw'u Rwanda ni amashyamba. Harimo kandi gutunganya amazi (imigezi n’ibiyaga) no kongera aboneka ndetse no kunoza ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Uru rugendo rurakomeje ku buryo ngo mu 2050 u Rwanda ruzaba ari igihugu cyubatse neza neza ubukungu butangiza ibidukikije kandi budahungabanywa n’imihindandagurikire y’ibihe.
Paul RUTIKANGA
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru