AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

U Rwanda rwashimye ibikorwa by’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda

Yanditswe Oct, 24 2021 13:08 PM | 80,251 Views



Leta y’u Rwanda yatangaje ko ishimira ibikorwa by’Umuryango w’Abibumbye ukorera mu Rwanda, ibi bikaba byagarutsweho ubwo amashami y’uyu muryango  akorera mu Rwanda yizihizaga imyaka isaga 70 uyu muryango umaze ushinzwe, ndetse n’ibikorwa umaze kugeraho birimo kwita ku buzima, umutekano, uburezi, ubuhinzi n’imibereho myiza y’abaturage.

Ni igikorwa cyaranzwe n’imyitozo ngororamubiri aho abakozi b’amashami y’uyu muryango bifatanyaga n’abatuye Umujyi wa Kigali muri siporo rusange izwi nka Car free Day.

Ni igikorwa cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo na bamwe mu bahagarariye guverinoma.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta yavuze ko Umuryango w’Abibumbye ugira uruhare runini mu gufasha leta y’u Rwanda kugera ku cyerekezo cyifuzwa.

Yagaragaje ko muri iki gihe u Rwanda n’isi bihanganye n’icyorezo cya Covid 19, uyu muryango wagize uruhare runini mu bikorwa byo gutanga inkingo ku banyarwanda ndetse ugira uruhare no mu bikorwa by’ubukangurambaga mu kwirinda Covid 19.

Uretse ibikorwa by’ubuvuzi, Minisitiri Biruta yagaragaje ko u Rwanda rufitanye imikoranire myiza n’Umuryango w’Abibumbye mu ngeri zitandukanye, harimo n’uko u Rwanda rwafashije uyu muryango kubungabunga umutekano mu bihugu byugarijwe n’intambara, aho bawuha abasirikare n’abapolisi boherezwa mu butumwa bw’amahoro bw’uyu muryango.

Leta y’u Rwanda yagaragaje ko izakomeza gukorana no gushyigikira ibikorwa by’Umuryango w’Abibumbye.


Jean Paul Turatsinze




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage