AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

U Rwanda rwatangiye gutanga pasiporo ikoranye ikoranabuhanga

Yanditswe Jun, 28 2019 16:50 PM | 10,922 Views



Guhera kuri uyu wa Gatanu, Guverinoma y'u Rwanda ibinyujije mu buyobozi bw'Ikigo  Gishinzwe Abinjira n'Abasohoka yatangiye gutanga pasiporo nyarwanda y'Afurika y'Iburasirazuba iri mu byiciro bitandukanye.  

Umuyobozi Mukuru w'iki kigo, Lt Col Regis Gatarayiha yatangaje ko iyi pasiporo nyarwanda ijyanye n'amabwiriza y'Umuryango w'Afurika y'Iburasirazuba, aho igiciro byayo bitandukanye bitewe n'icyiciro buri yose irimo.

Icyiciro cya mbere ni icya pasiporo isanzwe ikoreshwa n'Umunyarwanda wese uyifuza, irimo igenewe abana igura ibihumbi 25 by'amafaranga y'u Rwanda ikamara imyaka 2, hakabamo pasiporo y'abantu bakuru igura ibihumbi 75, ikazajya imara imyaka 5, ndetse n'indi y'abakuru izajya imara imyaka 10, izajya igura ibihumbi 100. 

Ikindi cyiciro ni pasiporo y'akazi igenewe abakozi ba Leta bajya mu butumwa bw'akazi mu mahanga. Iyi yo igura ibihumbi 15, ikaba izajya imara imyaka 5.

             Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Abinjira n'Abasohoka, Lt Col, Regis Gatarayiha 

Uretse izi pasiporo, hari n'igenewe abanyacyubahiro n'abadipolomate igura ibihumbi 50 ikamara imyaka 5.

Mbere y'uko izi pasiporo zishyirwaho hari pasiporo zari zisanzweho kugeza ubu zikaba zigikoreshwa, Lt Col Gatarayiha yavuze ko zihawe imyaka ibiri yo gukomeza gukoreshwa,  icyo gihe nigishara zizaba zirangije igihe cyazo.

Yagize ati "pasiporo zatangiye gutangwa uyu munsi, bivuze ko pasiporo zari zisanzwe zitangwa zahagaritswe gutangwa guhera uyu munsi. Hakurikijwe amabwiriza y’abakuru b’ibihugu by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, abahawe pasiporo zisanzwe zatanzwe kugeza ejo zizakoreshwa kugeza ku wa 27 Kamena 2021.”

Izi pasiporo nshya zikaba ziri mu mabara atandukanye bitewe n'icyiciro cya buri yose irimo.

             Umunyarwanda wa mbere wahaye iyi pasiporo 

             Umunyarwanda kabiri wahaye iyi pasiporo 



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage