Yanditswe Sep, 25 2019 15:34 PM | 10,757 Views
U Rwanda rwabonye miliyari zikabakaba 20 z’amanyarwanda yo kurufasha kurushaho gukwirakwiza amazi mu Mujyi wa Kigali no mu turere tugize Intara y’amajyepfo.
Amasezerano y’iyi nguzanyo yashyizweho umukono na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi n’Ikigega mpuzamahanga gitera inkunga imishinga y’iterambere OFID, yitezweho ko izasiga abagerwaho n’amazi meza bageze kuri 81% muri 2022.
Ingo zigera ku bihumbi 160 ni zo zitezweho kugerwa amazi meza biturutse ku mushinga uzashyirwa mu bikorwa hifashishijwe iyi nguzanyo itanzwe na OFID; ikigega cyashyizweho n’Umuryango w’ibihugu bicukura Peteroli OPEC.
Muri uyu mushinga kandi hazubakwa amavomero 200, hanubakwe n’ inganda ebyiri zizakwirakwiza amazi meza mu turere twa Kamonyi,Muhanga,Ruhango na Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo.
Uretse kuba uyu mushinga uzakemura ikibazo cy’amazi mu gice cy’Amayaga ngo uzagira n’uruhare mu gutuma igihugu kigera ku ntego cyihaye yo kugeza amazi meza kuri 81% by’abagituye muri 2022, nk’uko bitangazwa n’Umuyobozi w’Ikigo Gishinzwe Amazi Isuku n’Isukura (WASAC) Muzola Aimé.
Yagize ati “Iyi projet ya Busogwe ni projet ifite akamaro kanini cyane muri kariya gace ka Ruhango ndetse na Nyanza aho mu by’ukuri izageza amazi mu karere kamayaga hose. Amayaga nk’uko mu bizi nta masoko tugirayo byatugoraga cyane kugira ngo tuboneyo amazi , aya mazi rero akaba azadufasha cyane mu guha abaturage amavomero rusange ndetse no mu ngo zabo bwite kugira ngo tubashe kubegereza serivisi z'amazi meza n'isuku mu ngo zabo, ibi tukaba tuzabikora kugeza muri 2022 ubwo izi project zombi zizaba zirangiye abaturage bose babona amazi.”
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Imari n'igenamigambi, Dr. Claudine Uwera washyize umukono kuri iyi nguzanyo ku ruhande rwa Leta y'u Rwanda, avuga ko iyi nguzanyo ije yunganira Leta y'u Rwanda mu ntego ifite yo kugeza amazi meza ku Banyarwanda bose bitarenze 2024.
Yagize ati “Iyi porogaramu yose nk’uko twabisobanuye icyiciro cya mbere n'icyiciro cya 2 ikazarangira abaturage bari ku kigereranyo cya 81% bafite amazi meza. Ni ukuvuga ko hakenewe n’izindi nkunga kugira ngo tugere ku 100% ariko murumva ko kuri iyi nguzanyo cyangwa n’izindi nkunga 81% tuzaba tugeze ahantu hashimishije cyane.”
Umuyobozi Mukuru w'ikigega gishinzwe gutera inkunga imishinga y'iterambere OFID gikorera mu Muryango w'ibihugu bicukura peteroli OPEC, Dr. Abdul Hamid Al-Khalifa avuga ko iki gikorwa kiri muri gahunda yo gushyigikira u Rwanda kuzagera kuri ya ntego rufite yo kuzaba rwagiye ku rutonde rw'ibihugu bifite ubukungu buringaniye muri 2035.
Yagize ati “Uyu ni umushinga rusange kandi twasanze ariho leta yifuzaga ubufatanye mu biza ku isonga ariko ntabwo tugarukira kuri iyi mishinga gusa hari imishinga myinshi twateye inkunga haba mu birebana n'ingufu, ubwikorezi ubu ni mu mazi n'isukura ubwo ndacyeka ko mu bihe biri imbere tuzanareba n'ibindi byiciro by'imishinga.”
Iyi nguzanyo ya miliyoni 20 z'amadorali ya Amerika ni ukuvuga akabakaba miliyari 20 z’amanyarwanda, ni icyiciro cya 2 kije kiyongera ku yindi nguzanyo nk'iyo ya miliyoni 20 z'amadorali y'Amerika. Ikaba izatangira kwishyurwa nyuma y'imyaka 5 ikazishyurwa mu gihe cy'imyaka 20 ku nyungu ya 1.25%.
Inkuru mu mashusho
KWIZERA Bosco
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru