AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

U Rwanda rwazirikanye umunsi wahariwe ubuzima bwo mu kanwa

Yanditswe Mar, 21 2019 09:41 AM | 11,024 Views



Buri tariki 20 Werurwe isi izirikana umunsi mpuzamahanga wahariwe ubuzima bwo mu kanwa.

Abaganga bavura indwara z'amenyo bavuga ko amenyo ari umuryango w'umubiri wose, bityo iyo isuku yayo ititaweho biba intandaro y'indwara zinyuranye zitandura, harimo n'iz'umutima.

Ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2018 n'ikigo cy’igihugu cyita ku buzima RBC, bugakorerwa ku bantu 2097 bwagaragaje ko 64,9% bari bafite uburwayi bwo gucukuka kw'amenyo, 60% bari bafite ku menyo imyanda yakomeye itakurwaho n'uburoso, naho 70% ntibigeze bagera ku muganga w'amenyo nibura inshuro 1 mu buzima bwabo.

Mu kuzirikana umunsi mpuzamahanga wahariwe ubuzima bw'amenyo, abaganga b'indwara ziyibasira ndetse n'abanyeshuli babyiga basuye abana bafite ubumuga bwo mu mutwe bo mu kigo Tubiteho mu Karere ka Kicukiro babigisha ibijyanye no kwita ku menyo yabo ndetse baranabasuzuma ngo barebe uko amenyo yabo ahagaze.

Ibitaro WIWO byasuzumye ku buntu abakozi ba Miniasteri y'ubuzima, abo basanze bafite ikibazo cy’amenyo bakagirwa inama y’uko babyitwaramo.

 Docteur Adelaide Muhigana ukuriye ishyirahamwe ry'abaganga b'amenyo mu Rwanda avuga ko abantu bakwiye kwitwararika isuku y'amenyo kugirango umubiri wose ugire ubuzima bwiza.

Ikigo cy' igihugu gishinzwe ubuzima RBC kivuga ko hafashwe ingamba zo gutuma abanyarwanda bagira ubuzima bwiza bwo mu kanwa.

OMS ivuga ko indwara z'amenyo ziza ku mwanya wa mbere mu ndwara zitandura zugarije abatuye isi.

 Ubushakashatsi bwakozwe na Global Burden Disease mu mwaka wa 2016 bwo bwagaragaje ko 1/2 cy' abatuye isi ni ukuvuga abasaga miliyari 3 na miliyoni 500 bafite ibibazo by'amenyo birimo abafite ayatobotse.


Inkuru ya Carine Umutoni



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage