AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

15% BY’INZU Z’UBUCURUZI MU MUJYI WA KIGALI NGO NTIZIFITE ABAZIKORERAMO

Yanditswe Jun, 20 2019 07:59 AM | 18,418 Views



15% by’inzu z’ubucuruzi mu Mujyi wa Kigali ngo ntizifite abazikoreramo.Ikigo gikora ubushakashatsi n'isesengura kuri gahunda na politiki za leta, IPAR kivuga aho izo nyubako ziherereye  ariho haza ku isonga mu bitera icyo kibazo.

Ubushakashatsi ku nyubako z'ubucuruzi n'izo guturamo bwakozwe n'iki kigo hagati y'umwaka wa 2015 na 2018, bugaragaza ko mu mujyi wa Kigali hari inyubako zifite ubuso busaga metero kare miliyoni 40 n'ibihumbi 815.

 Inyubako zo guturamo zifite ubuso busaga gato metero kare miliyoni 24 n'ibihumbi 900, ni ukuvuga 61%, mu gihe iz'ubucuruzi ari metero kare zisaga miliyoni 8 n'ibihumbi 368, zingana na 20% by'ubuso bw'inyubako zose ziri mu mujyi wa Kigali.


Ubu bushakashatsi bwerekana ko 85% by'ubuso bugize inyubako z'ubucuruzi bufite ababukoreramo, mu gihe 15% bubereye aho, ijanisha riri hejuru mu myaka 18 ishize. 46.3% mu bakoreweho ubu bushakashatsi bavuga ko bahitamo inyubako bakoreramo bagendeye ku kuba iberanye n'icyo bagiye kuyikoreramo no kuba horoheye abakiliya babo, 18.2% bakavuga ko babanza kwita ku bwiza bwayo n'aho iherereye, mu gihe 14.5% babanza kureba niba ibiciro by'ubukode bibahendukiye.


Icyakora umuyobozi w'ikigo IPAR, Madame Eugenia KAYITESI, avuga ko ibiciro by'inyungu ku nguzanyo zihabwa abashora imari mu bwubatsi bikwiye kuganirwaho mu rwego rwo gushaka umuti urambye w'ikibazo cy'imiturire mu mujyi wa Kigali muri rusange.

Ubu bushakashatsi bwerekana ko inzu y'ubucuruzi ya make mu mujyi wa Kigali, iboneka mu duce turimo Kimironko, Nyamirambo na Gisozi, igakodeshwa hagati y'ibihumbi 100  na 250 buri kwezi, mu gihe izihenze kurusha izindi ari zo mu duce twa Kimihurura, Remera no mu Mujyi rwagati mu karere ka Nyarugenge, zikodeshwa hagati y'ibihumbi 311 n'ibihumbi 946 by'amafaranga y'u Rwanda buri kwezi. 

Minisitiri w'ibikorwa remezo, Amb. Claver GATETE, asobanura ko ibyagaragajwe n'ubu bushakashatsi, bigiye gushingirwaho mu gushakira umuti ibibazo bikigaragara mu miturire mu mujyi wa Kigali, byumwihariko icy'inyubako zidafite abazikoreramo.

Mu bikeneye kwitabwaho by'umwihariko, ku isonga haza ibikorwa remezo nk'imihanda n'ibindi, gusa ngo kuko bisaba igihugu amikoro kitabonera icyarimwe, byatumye hashakwa uburyo byakorwa buhoro buhoro, nkuko minisitiri GATETE abisobanura.



Ubushakashatsi ku nyubako z'ubucuruzi n'izo guturamo, Commercial and real estate survey, bwakorewe ku bakodesha inyubako 1 476 ndetse na ba nyirazo 456 bose bo mu duce twa turimo akiganjemo ubucuruzi mu mujyi rwagati mu karere ka Nyarugenge, Nyabugogo, Nyamirambo, Gisozi, Kacyiru, Remera na Kimironko. Kugeza ubu imibare yerekana ko 18% mu Rwanda ari bo bonyine batuye mu mijyi, mu gihe icyifuzo ari uko bagera byibura kuri 35% muri 2024.

Inkuru ya Divin Uwayo




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage