Yanditswe Apr, 23 2019 09:36 AM | 3,901 Views
Umukuru w’igihugu cya Qatar Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani ari kumwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame basuye parike y’igihugu y’akagera iri mu burasirazuba bw’u Rwanda, ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwe mu Rwanda, kuri uyu wa Mbere tariki 23 Mata 2019.
Aha muri Parike y’akagera nubwo harimo kugwa
imvura nyinshi ntibabujije aba bakuru b’ibihugu bombi kwirebera ibyiza
nyaburanga bigize iyi parike birimo inyamaswa zitandukanye.
Uyu muyobozi mukuru wa Qatar yashimiye Perezida wa Republika Paul Kagame uburyo yamwakiriye mu Rwanda kandi yizeza ko uruzinduko rwe mu Rwanda ruzagira inyungu ku mpande zombi.
Abinyujije kuri twitter ye Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani yanditse ko yizeye adashidikanya ko amasezerano y’ubufatanye n’ay’ubucuruzi yasinywe n’impande zombi azatanga umusaruro, yavuze ko ibiganiro yagiranye na Perezida wa Republika Paul Kagame biri muri gahunda yo gukomeza ubushuti n’umubano hagati y’u Rwanda na Qatar.
Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani ari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda kuva ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru aho yageze ku kibuga mpuzamahanga cy'indege cya Kigali akakirwa na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.
Uyu muyobozi mukuru wa Qatar yashoje uruzinduko rwe mu Rwanda kuri uyu wa kabiri.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru