AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

EMIR WA QATAR NA PEREZIDA KAGAME BASUYE PARIKE Y'AKAGERA

Yanditswe Apr, 23 2019 09:36 AM | 3,901 Views



Umukuru w’igihugu cya Qatar Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani ari kumwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame basuye parike y’igihugu  y’akagera iri mu burasirazuba bw’u Rwanda, ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwe mu Rwanda, kuri uyu wa Mbere tariki 23 Mata 2019.

Aha muri Parike y’akagera nubwo harimo kugwa imvura nyinshi ntibabujije aba bakuru b’ibihugu bombi kwirebera ibyiza nyaburanga bigize iyi parike birimo inyamaswa zitandukanye.


Uyu muyobozi mukuru wa Qatar yashimiye Perezida wa Republika Paul Kagame uburyo yamwakiriye mu Rwanda kandi yizeza ko uruzinduko rwe mu Rwanda ruzagira inyungu ku mpande zombi.

Abinyujije kuri twitter ye Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani yanditse ko yizeye adashidikanya ko amasezerano y’ubufatanye n’ay’ubucuruzi yasinywe n’impande zombi azatanga umusaruro, yavuze ko ibiganiro yagiranye na Perezida wa Republika Paul Kagame biri muri gahunda yo gukomeza ubushuti n’umubano hagati y’u Rwanda na Qatar.


Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani ari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda kuva ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru aho yageze ku kibuga mpuzamahanga cy'indege cya Kigali akakirwa na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Uyu muyobozi mukuru wa Qatar yashoje uruzinduko rwe mu Rwanda kuri uyu wa kabiri.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage